APR FC isezerewe itarenze umutaru muri Brassaville

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yari imaze iminsi mu irushanwa yatumiwemo mu gihugu cya Congo Brazzaville isezerewe muri iri rushanwa itabashije gutsinda umukino n’umwe muri ibiri yakinnye .
Uretse kunganya nabwo igatsindirwa kuri penalite, iyi kipe ntakindi gikomeye yabashije gukora muri Brazzaville aho yari imaze iminsi igera ku cyumweru.
[ad id=”44145″]
Mu mukino wabanje APR FC yakinnye n’ikipe ya Cara Brazzaville i yitsinda ibitego 2 ku busa, byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane APR FC iza kuba yisobanura n’ikipe ya AS Kandzo mu mukino wayo wa kabiri mu matsinda
Muri uyu mukino na Kondzo, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 biba ngombwa ko hakoreshwa penalite nazo birangira zidahiriye APR FC ihita isezererwa mu irushanwa yari yaritabiriye nk’umutumuirwa.
APR FC yari yatsindiwe igitego na Muhajdili ku munota wa 77 w’umukino yishyura icyo bari batsinzwe, gusa ibi ntibyakuyeho ko mu gutera penalite Djihad wa APR FC yaje kuyihusha bituma APR FC isezererwa kuri penalite 4-5.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *