Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasubije uwamukebuye amusaba kwambara agapfukamunwa neza, yemera ko hari ubwo yigeze gukora ikosa ryo kukamanura ariko akaba asigaye akambara neza.
Ni nyuma y’ifoto uwiyita ‘Umukaritasi’ yashyize ku rubuga rwa Twitter, yerekana CP Kabera yambaye agapfukamunwa, ariko akambaye nabi (yakamanuye).
Ni ifoto iherekejwe n’amagambo agira ati: “Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.”
Umukaritasi yakoresheje iyi mvugo asa n’uwigana Afande Kabera mu mvugo akunda gukoresha mu gihe yibutsa Abanyarwanda ko bagomba kwirinda COVID-19, mu rwego rwo kubafasha kutirara.
Ni Kabera kuva kiriya cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, wakunze gukangurira Abanyarwanda kenshi kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda, arimo kwambara agapfukamunwa kandi neza.
Kuba yagaragaye atambaye agapfukamunwa neza byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basaba ko yatanga ibisobanuro, abandi bamusabira gucibwa amande nk’uko Polisi iyaca abayarenzeho.
CP Kabera yifashishije urubuga rwa Twitter, yemeye ko yigeze gukora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, gusa avuga ko asigaye akambara neza nyuma yo gukeburwa.
Ati: “Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus nta kudohoka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

14 Responses
CP Kabera yasubije Umukaritasi wamukebuye ku kwambara agapfukamunwa neza
Turabyemera Afande byamuciyeho kdi niko kuri ntamuntu utibeshya, none se ko atatweretse Recipter igaragaza aho yshyuriye amande, buriya se nitwe twamubonye twenyine atakambaye cg ababishinzwe baramwihoreye, nadusobanurire ibyamande yari gucibwa bimeze gute, atwereke naho yishyuriye.
Erega natwe ntampiyaga badushyiriramo iyo basanze byaduciyeho tukakamanura ngirango na CORONA nayo ntampiyaga.

Nibyiza kwibutsa uwariwewese kwambara agapfukamunwa neza kuko corona virus itareba ngurakomeye cg uworoheje buriwese naba ijisho ryamugenziwe tuzatsinda iki cyorezo kituzengereje.

Ndashimira uyu muntu yakebuye kabera kwambara neza agapfuka munwa nukuntu batuzengereje baduca amafranga ngo twambayenabi agapukamunwa none nawe nibamuce amande

Njye ndashima CP Kabera kubwo kwemera ko nawe yarenzweho ariko akikosora,naho ibyo kumuca amande byo sibyo bikenewe cyane kimwe no kuyaca undi uwo ariwe wese, ahubwo ikibi ni uko hari uwakamanura gusa yitwaje icyo aricyo nka bamwe usanga burira inzira z’abanyamaguru n’imodoka nkana n’ibindi nk’ibyo!.

Arikose nibawarirutse nabamaguru bakagusiga abimodoka nibaza uzabigenzute ? Ibibyorezo nisatani urikuturangaza mwirisiganwa satani we abizineza kwisi irimbutse namwengo covd ! Kandi ifite muganga IBYAGO 7 nabyobiraje!

Turashimira police yigihugu uburyo ikomeje kutwibutsa ingamba zo kwirinda covid 19 nahacu nkabaturarwanda rero gukomeza kuzishyira mubikorwa

Nawe bagombye kumuraza muri stade akishyura n’amande bikavakorwa kumugaragaro kugira ngo n’abandi barebereho