Muhura: Umwarimu ukekwaho gucuruza abo yigisha mu bandi bagabo yasanzwe asambanya umwe ufite imyaka 18

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu ufite imyaka 41 wigisha muri G. S. EAR Muhura, mu Murenge wa Muhura, mu Karere ka Gatsibo, yaguwe gitumo asambana umunyeshuri yigisha ufite imyaka 18 y’amavuko. Ahita atabwa muri yombi.

Uyu mwalimu yari amaze iminsi akekwaho gusambanya abana yigisha abandi ngo akabacuruza hirya no hino mu bandi bagabo. Iki cyaha ngo yagikoreye mu Kagari ka Taba, mu Mudugudu wa Taba, ku wa 11 Gicurasi 2021.

Meya wa Gatsibo, Gasana Richard, yameje aya makuru, ati: “Nibyo koko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho, yafashwe mu gihe hari na gahunda yo guta muri yombi abakekwaho gusambanya abangavu”.

Muri Gatsibo hatangiye igikorwa cyo gushakisha abatera inda abangavu harimo abarezi, Meya ,ati: ”Umuntu nk’uyu w’umukozi wa Leta ufatirwa mu cyaha nk’iki ahita ashyikirizwa ubutabera, ikindi ahita ahabwa ibihano ku rwego rw’ubuyobozi birimo no kwirukanwa mu kazi”. Meya Richard yakomeje avuga ko hazarebwa ibimenyetso bifatika uyu mwalimu ashyikirizwe ubutabera.

Mu Karere ka Gatsibo, ubu habarurwa abagabo bateye inda abana bagera kuri 775, abamaze gushyikirizwa ubutabera bakaba barenga kuri 200 gusa.

Igingo ya 191 y’Igitabo mpanabyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Byagera ku ya 192 ikavuga ko gusambanya umwana bikozwe n’umufiteho ububasha, ko iyo cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Muhura: Umwarimu ukekwaho gucuruza abo yigisha mu bandi bagabo yasanzwe asambanya umwe ufite imyaka 18
    Birababaje Kubona umuntu ashobora kubura gutanga inshongano yatumwe ahubwo akajya kuba ariwe uzoca kd azizi kimwe nabandi basaza bitwaza ibyo baribyo bgafata abangavu kungufu kd amategeko bayazi,uyu mwaromu aradusebeje nkabarezi arko reta nikore igikwiye kuko birababaje.

  2. Muhura: Umwarimu ukekwaho gucuruza abo yigisha mu bandi bagabo yasanzwe asambanya umwe ufite imyaka 18
    Birababaje Kubona umuntu ashobora kubura gutanga inshongano yatumwe ahubwo akajya kuba ariwe uzoca kd azizi kimwe nabandi basaza bitwaza ibyo baribyo bgafata abangavu kungufu kd amategeko bayazi,uyu mwaromu aradusebeje nkabarezi arko reta nikore igikwiye kuko birababaje.

  3. Muhura: Umwarimu ukekwaho gucuruza abo yigisha mu bandi bagabo yasanzwe asambanya umwe ufite imyaka 18
    Murabeshya si umwarimu Ni umucuruzi uturanye Niki kigo

  4. Muhura: Umwarimu ukekwaho gucuruza abo yigisha mu bandi bagabo yasanzwe asambanya umwe ufite imyaka 18
    Murabeshya si umwarimu Ni umucuruzi uturanye Niki kigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *