Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni we wenyine utitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu y’imyaka itanu iri imbere, mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo i Kampala.
Ni umuhango wagaragayemo abakuru b’ibihugu bya Afurika 11, barimo batanu b’ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ba Perezida ba EAC nka Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo bose bitabiriye uriya muhango.
Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu wenyine utagaragaye ku kibuga cya Kololo.
Cyakora cyo Perezida Kagame yari ahagarariwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nta mpamvu yihariye izwi yaba yatumye umukuru w’igihugu atitabira umuhango w’irahira rya Museveni, gusa abenshi babihuza no kuba umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe utifashe neza.
Kuva muri 2017 u Rwanda na Uganda byatangiye kudacana uwaka, kubera ibirego buri gihugu cyagiye gushyira ku kindi.
Mu by’ingenzi u Rwanda rushinja Uganda harimo gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse no guta muri yombi abaturage barwo bajya gufungirwa muri gereza za CMI (Urwego rushinzwe Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda) aho bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Uganda yo yakunze gushinja u Rwanda gufunga imipaka ibahuza rugamije kubangamira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora icengezamatwara mu binyamakuru rugamije gusiga icyasha abategetsi bayo.
Ni ibibazo impande zombi zagerageje gushakira umuti ibisubizo ku buhuza bw’ibihugu bya Angola na RDC, gusa kugeza ubu hari byinshi bitarajya mu buryo.
Uretse kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, Perezida Kagame kandi kuva icyorezo cya Coronavurus cyaduka yakunze kwirinda gukorera ingendo hanze y’igihugu.
Perezida Kagame aheruka kwitabira umuhango w’irahira uwo ariwo wose muri Mutarama 2020 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique i Maputo.
Mbere y’aho muri Gicurasi 2019 yari yitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahuriyemo na Museveni, mu gihe muri Kanama 2018 yitabiriye uw’irahira rya Emerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe.
Mu mihango y’irahira y’abakuru b’ibihugu bya Centrafrique, Tanzania, Congo Brazzaville na Tchad iheruka kuba, umukuru w’igihugu yari yarakunze guhagararirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente cyo kimwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


