Ubwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yarahiriraga manda ya gatandatu kuri uyu wa Gatatu, akarisisi k’indege z’intambara z’igisurikare cya Uganda (UPDF) kari mu byaranze ibyo birori.
Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Kololo i Kampala, byitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi bine.
Museveni yarahiriye kuyobora Uganda, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Mutarama ku majwi 59%.
Mu busanzwe mu bihugu byinshi iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira, hakurikiraho umuhango wo kugenzura ingabo no kuzisuhuza.
Ni umuhango akenshi ujyana no kuba Perezida wa Repubulika nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yerekwa ubushobozi bw’Ingabo ze.
Museveni nyuma y’uko yari amaze kugenzura ingabo ze zari ku karasisi, hakurikiyeho igikorwa cyo kumwereka ubushobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere.
Ni ubushobozi bwerekaniwe mu karasisi ka kajugujugu z’intambara kiriya gihugu gifite, ndetse n’indege n’izizwi nka Sukhoi Fighter Jets zifite ubushobozi buhambaye mu by’intambara.
Akarasisi k’izi ndege kandi karanzwe n’imyiyereko y’abakomando ba Uganda bazimanukagamo bacuramye bakagera ku butaka bifashishije imigozi.










