img-20210513-wa0005_1.jpg

Huye: Irengero ry’imibiri y’Abatutsi biciwe mu cyari ESO rikomeje kuba amayobera

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye butangaza ko aho rikorera mu cyahoze ikigo cya gisirikari cyigiragamo abofisiye bato cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO) hiciwemo Abatutsi mu 1994 ariko imibiri yabo yaburiwe irengero kugeza n’ubu.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo iryo shuri ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyanagabiwemo inka umwe mu bayirokotse.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, yavuze ko bakeka ko Abatutsi bahicirwaga bashobora kuba barajyaga kubashyira ahandi.

Yagize ati: “Ni byo koko twatangiye gushaka ahaba hari imibiri yaba iri muri iki kigo, ariko mu by’ukuri nta makuru na make twigeze tubona agaragaza ko hano bahajugunywe Abatutsi bishwe muri Jenoside. Iki kigo tukimazemo iminsi turagikurikirana ndetse twatangiye kucyubaka ahantu hose tugenda dushaka tureba ko haba hari icyobo cyaba cyarahishwemo iyo mibiri. Bashobora kuba barabiciraga hano bakajya kubajugunya ahandi.”
img-20210513-wa0005_1.jpg

Bamwe mu barokokeye muri Perefegitura ya Butare barimo Mbaraga Clement ntibahwemye kuvuga ko muri iki kigo cya ESO, abasirikare bahigiraga bajyanagamo Abatutsi benshi bakabiciramo.

Ubwo hibukwaga jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Mbaraga Clement yavuze ko hari Abatutsi benshi biciwe muri ESO bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati: “Iki kigo cyari icy’abasirikare, hari abantu benshi bagiye bahazanwa barahicirwa. Imiryango imwe nagiye ngaragaza ni izwi twagiye tunamenya bigaragaza ko hari abantu benshi bahiciwe.”

Yakomeje agira ati: “Urebye imibare y’abantu bagiye bazanwa hano mu gihe cya Jenoside, n’uburyo nyuma ya Jenoside imibiri yagiye ikurwa hano ari mike, ntabwo wahamya ko ibyobo byose biri muri iki kigo byaba byarakuwemo iyo mibiri.”

Dr Bernabé Twabagira yavuze ko batacitse intege ahubwo bazakomeza gushakisha.
img-20210513-wa0008_1.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *