AS Kigali yongeye gusubira Police, Musanze FC yongera kubabaza Etincelles
Ikipe ya AS Kigali yongeye gusubira Police FC iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wo mu tsinda rya gatatu (C) wabaye kuri uyu wa kane. Ni umukino amakipe yombi yahuyemo anganya amanota 9, bigasobanura ko yishakagamo igomba kuyobora itsinda. Ibitego byo ku munota wa 24 w’umukino bya Fiston Nkinzingabo na Shaban Hussein ku munota […]
Rusizi: Abayisilamu barashimira Perezida Kagame wabafashije kubaka umusigiti ugezweho

Mu bishimishije uhita ubona ukigera mu mujyi rwagati wa Rusizi ni umusigiti w’Abayisilamu utarahamara igihe kinini kuko wubatswe nyuma y’umutingito wa 2008 washegeshe uwo basengeragamo mbere wari ushaje cyane utanajyanye n’igihe, ubwo abayisilamu basorezaga igisibo cya Ramadhan muri Sitade y’Akarere ka Rusizi bavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame byinshi yabagejejeho birimo n’uyu musigiti yateye inkunga […]
Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abari abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abari abakozi 12 b’ibitaro bya Bushenge n’icyari région sanitaire ya Cyangugu na yo yakoreraga muri ibi bitaro,abarwayi n’abarwaza babyiciwemo kugeza ubu bataramenyekana umubare kimwe n’abandi bari babihungiyemo barimo n’inkomere zari zagiye zikomeretswa n’interahamwe mu bice binyuranye biri hafi yabyo bakabyicirwamo muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 12 Gicurasi bibutswe ku nshuro ya 27. Umuyobozi […]
Mufti w’u Rwanda yasabye Abayislamu kwirinda ubusabane
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange. Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi niho haramukiye isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid El Fitr, umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu […]
Huye: Ibitaro by’Akarere bifite inzitizi 3 zikomeye zibangamira imikorere yabyo

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, Bwiza yasuye ibitaro by’Akarere ka Huye bya Kabutare, cyerekwa serivisi zose zihatangirwa, ibikorwa by’iterambere bimaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bigihura nazo, zikabangamira imikorere yabyo ya buri munsi. Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nzabimana Jean Bosco yagiranye n’iki gitangazamakuru ubwo cyari kimaze gusura ibi bikorwa, yavuze ko aho bigeze […]
Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Museveni i Entebbe (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kane bakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku biro bye biherereye mu gace ka Entebbe. Perezida Museveni uheruka kurahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, yari kumwe na Madamu we Janet Museveni nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Uganda. Amafoto […]
Abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ni ‘abarozi’ _Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2021 yatangaje ko abadashyigikiye ubuyobozi bwa gisirikare yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ari abarozi. Yabitangarije mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye n’abashinzwe umutekano. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yahaye abasirikare izi […]
Byiringiro wari ‘Umuvugizi’ yasezeye mu ishyaka RPD
Byiringiro Gasana Idriss kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 yasezeye ku nshingano y’Umuvugizi w’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) yari amazemo ibyumweru bitatu. Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Byiringiro yamenyesheje Abanyarwanda ko atakiri n’umunyamuryango w’iri shyaka, akaba yafashe iki cyemezo kugira ngo akurikirane imirimo ijyanye n’umwuga we. Yagize ati: “Bavandimwe Banyarwanda, ndabamenyesha ko namenyesheje ubuyobozi […]
Grace Mugabe yasabwe gutaburura umugabo we Robert Mugabe
Grace Mugabe, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yahamagajwe n’urukiko gakondo (gacaca) ashinjwa kumushyingura “mu buryo butabereye”. Madamu Grace arimo gushinjwa kurenga ku muco agashyingura uwo wari umugabo we mu rugo rw’umuryango, aho kumushyingura “ahatoranyijwe na benewabo [abo mu muryango we] ndetse na nyina”. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ibaruwa yanditswe […]
Abarwanyi bayobowe na Col. Makanika bagabye igitero i Masango ibintu biradogera
Abarwanyi ba Twirwaneho bakuriwe na Koloneli (Col.) Michel Rukunda uzwi nka Makanika kuwa Gatatu mugitondo kare bateye abarwanyi ba Maï-Maï Biloze Bishambuke i Masango muri chefferie ya Bavira, ibintu birushaho kuzamba. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru habaye imirwano ikomeye y’imitwe y’inyeshyamba muri chefferie za Bavira na Bafuliiru mu misozi miremire ya teritwari ya Uvira, nk’uko […]
Tugomba gutsinda amakipe yose n’igikombe tukagitwara_Gen Muganga
Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku kuba bakomeje kwitwara neza; abasaba gukomereza mu mujyo wo gutsinda amakipe yose bakegukana igikombe cya shampiyona. Afande Muganga yabahaye ubwo butumwa ku wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi, ubwo bari basoje imyitozo bitegura umukino wa gatanu wo mu tsinda A […]
Ingabo za UPDF ziritegura kujya muri RDC, iza RDF zishobora kuzisangayo
Ingabo z’igisirikare cya Uganda (UPDF) ziri mu myiteguro yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zizaba zagiye gufatanya n’iza FARDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro. Ikinyamakuru La libre Afrique cyatangaje ko ku gicamunsi cyo ku Cyumweru gishize ari bwo itsinda ry’inntumwa za UPDF zageze muri Béni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]
Indege zacu zasenye inyubako igeretse 14 muri Gaza, twabanje kuburira abasivili bari bayirimo_IDF

Igisirikare cya Israel (IDF) kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 cyaraye gitangaje ko indege zacyo z’irwanyi zasenye inyubako igeretse 14 iherereye mu mujyi wa Gaza muri Palestine, cyabanje kuburira abasivili kugira ngo bayisohokemo. IDF ivuga ko iyi nyubako ikoreramo ibiro by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas bishinzwe ubutasi, ikaba inabamo ibikoresho by’ikorabuhanga bifasha uyu mutwe mu itumanaho […]
Rubavu:Umugabo yagiye kurega umugore we ko amuca inyuma agarukanye na polisi basanga ari gusambana (amafoto)

Umugabo witwa Manishimwe Samuel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Mubuga Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu yagiye Kuri polisi kurega umugore we ko ari kumuca inyuma ubwo asubiranyeyo na polisi asanga koko umugore we arimo gusambana n’undi mugabo. Biravugwa ko ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 11 Gicurasi 2021 mu masaha y’umugoroba. […]
Ubwoko bwa Covid-19 bwayogoje u Buhinde bwageze mu kindi gihugu gituranye n’u Rwanda
Ibindi bihugu bitatu byo muri Afurika birimo umuturanyi w’ u Rwanda mu Burengerazuba, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Algeria na Nigeria – ubu byatahuye ubwoko bwa coronavirus bwo mu Buhinde, nkuko Dr Ngoy Nsenga wo mu ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) yabibwiye BBC. Uko kwemezwa n’umukozi wo muri OMS gutumye ibihugu byo muri […]
Huye: Irengero ry’imibiri y’Abatutsi biciwe mu cyari ESO rikomeje kuba amayobera

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye butangaza ko aho rikorera mu cyahoze ikigo cya gisirikari cyigiragamo abofisiye bato cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO) hiciwemo Abatutsi mu 1994 ariko imibiri yabo yaburiwe irengero kugeza n’ubu. Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo iryo shuri ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyanagabiwemo inka […]
Kigali: Umunyamakuru Bizimana wa Radio Inzamba yahitanwe n’impanuka

Umunyamakuru w’Umurundi, François Bizimana wakoreraga Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, ahasiga ubuzima. Amakuru dukesha umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier (Popote) avuga ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gahanga-Nyanza mu Karere ka Kicukiro, hafi ya gare ya Nyanza, mu […]