Ingabo za UPDF ziritegura kujya muri RDC, iza RDF zishobora kuzisangayo

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’igisirikare cya Uganda (UPDF) ziri mu myiteguro yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zizaba zagiye gufatanya n’iza FARDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Ikinyamakuru La libre Afrique cyatangaje ko ku gicamunsi cyo ku Cyumweru gishize ari bwo itsinda ry’inntumwa za UPDF zageze muri BĂ©ni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zari zigiye gushinga ikigo zizakoreramo ibikorwa byazo bya gisirikare.

Ni ibikorwa byo guhashya inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda umaze igihe warayogoje kariya gace.

Itsinda ry’intumwa Uganda ziherutse muri BĂ©ni ryari riyobowe na Maj Gen Kayanja Muhanga usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi.

Amakuru avuga ko Uganda yemeye kohereza ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi wasabye ko Museveni yamuha ingabo zo kumufasha.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko imyiteguro irimbanyije, ku buryo mu gihe cya vuba iki gihugu kizohereza muri Béni abasirikare 600 bo gufasha FARDC guhashya ADF.

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya RDC na Uganda butangajwe, mu gihe Perezida FĂ©lix Tshisekedi aherutse gutangaza ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, mu rwego rwo kugarura amahoro muri izi ntara zombi zayogojwe n’intambara.

Ni ibihe byasize Tshisekedi akuyeho ubuyobozi bwa gisivile muri ziriya ntara, zihabwa kuyoborwa na ba Jenerali muri FARDC.

Ingabo za RDF na zo zishobora koherezwa i Rutshuru

Mu gihe ingabo za Uganda zitegura kwerekeza muri RDC, iz’u Rwanda na zo zishobora kwerekeza muri iki gihugu gufatanya na FARDC guhashya iriya mitwe, cyane iya FDLR na RUD-Urunana ifite ibirindiro i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Werurwe uyu mwaka FARDC biciye mu muvugizi wayo, Gen Maj Kasonga Cibangu LĂ©on-Richard, yatangaje ko yitegura guhuza ingufu za gisirikare n’ibihugu birimo u Rwanda, mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yose yitwaje intwaro irimo ADF, FDLR, FLN n’iyindi.

FARDC icyo gihe yavuze ko isanganywe ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ko ubu n’ibindi bihugu byose biyikikije bizinjira muri uriya mugambi.

Muri Gashyantare no muri Werurwe umujyanama mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro, bemeza uburyo buhuriweho nk’inzira ishoboka yo kuyirandura burundu.

U Rwanda rwongeye gushimangira gahunda yarwo mu gufasha RDC mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, binyuze muri Ambasaderi warwo i Kinshasa, Vincent Karega.

Amb. Karega yabishimangiye ku wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Sena ya RDC, Modeste Bahati Lukwebo.

Yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amahoro, iterambere n’ubufatanye na Congo-Kinshasa mu nzego zose, ashimangira ko umutekano n’iterambere ry’icyo gihugu bizagirira akamaro Afurika muri rusange.

Ati: “Dushyigikiye amahoro, iterambere n’ubutwererane na RDC. Dushyigikiye ibikorwa byose byakozwe na Guverinoma ya RDC mu gutekanisha igihugu.”

“Ibikorwa byaba bikorwa na Congo ubwayo cyangwa bigakorwa ku bufatanye n’ibihugu bituranye na yo, Congo ihamye kandi iteye imbere ni ingirakamaro kuri twese nk’umugabane.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo za UPDF ziritegura kujya muri RDC, iza RDF zishobora kuzisangayo
    Nibyiza cyane kuko inyeshamba zarihaye ijambo muri congo

  2. Ingabo za UPDF ziritegura kujya muri RDC, iza RDF zishobora kuzisangayo
    Nibyiza cyane kuko inyeshamba zarihaye ijambo muri congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *