Umunyamakuru w’Umurundi, François Bizimana wakoreraga Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, ahasiga ubuzima.
Amakuru dukesha umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier (Popote) avuga ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gahanga-Nyanza mu Karere ka Kicukiro, hafi ya gare ya Nyanza, mu masaa mbiri y’ijoro.
Bizimana yari utwaye moto ye nshya, agonga igare ryari ryikoreye imbaho ariturutse inyuma nk’uko Popote yakomeje abivugira ku rubuga rwa Twitter. Ati: “Yari atwaye moto agonga igare ryikoreye imbaho, ariturutse inyuma.”

Imbagukiragutabara yageze ahabereye impanuka, itwara uyu munyonzi wari wakomeretse, mu gihe imodoka Polisi yabigenewe itahise ihagera ngo itware umurambo wa Bizimana.
Nyuma y’isaha irenga, umurambo wa Bizimana wakuwe ahabereye impanuka, ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Radio Inzamba ni imwe muri eshatu ziyobowe n’Abarundi bari mu buhungiro, ziherutse guhagarikwa mu Rwanda. Izindi ni RPA (Radio Publique Africaine) na Radio-Télévision Renaissance.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Kigali: Umunyamakuru Bizimana wa Radio Inzamba yahitanwe n’impanuka
Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke
Kigali: Umunyamakuru Bizimana wa Radio Inzamba yahitanwe n’impanuka
Oya mugenzi wanjye si uko bavugira ku muntu urangije urugendo rwe. None se hari uruhare yagize ku kuba nta mubyeyi usigaranye ? Isi ntisakaye. RIP kuri uwo muvandimwe utashye.