Umunyamerikakazi, Ann Garrison usanzwe ari umunyamakuru wigenga, yandikiye umuraperi Jermaine Lamarr Cole (J. Cole) amusaba kutifotozanya n’abayobozi bakomeye mu Rwanda mu gihe cy’irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) rizatangira mu minsi ibiri iri imbere.
Bigaragara mu ibaruwa ifunguye ifite umutwe ugira uti ‘OPEN LETTER TO SUPERSTAR RAPPER J. COLE ABOUT RWANDA AND THE DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO’, bisobanuye ngo ‘Ibaruwa ifunguye ku muraperi w’icyogere J. Cole ku Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo’, uyu Munyamerikakazi yandikiye Cole tariki ya 12 Gicurasi 2021.

Muri iri rushanwa, Cole usanzwe afite impano yo gukina Basketball, azaba akinira ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe mu minsi ishize ubwo yari amaze kugera muri iki gihugu.
Garrison avuga ko atabuza uyu muhanzi kwitabira iri rushanwa no kurikinamo, cyane ko ngo yageze muri iki gihugu atakizi, nk’abandi Banyemerika baba batazi Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, gusa akamusaba kutazakorera u Rwanda icyo yise PR (Public Relation), iyamamaza cyangwa se inozamubano.
Ni aho yageze amusaba kutazifotozanya n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda, guhera ku Mukuru w’Igihugu. Yagize ati: “Nta washidikanya ko uzakinira Patriots y’u Rwanda. Njye ubwanjye mfana Basketball, singusaba kudakinira ikipe yo mu Rwanda ariko ndagusaba kutazajya mu gikorwa cya PR. Nyabuna ntuzifotozanye na Perezida w’u Rwanda cyangwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga cyangwa abandi bayobozi bakuru bose […]”
Kubera iki?
Ann Garrison avuga ko kuva mu myaka 26 ishize, Leta y’u Rwanda yateje intambara muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) avuga ko yasaga ‘n’Urugomo rw’Umwirabura ku Wundi’ (Black-on-Black violence), yifashishije amagambo Judi Rever wo muri Canada yanditse mu gitabo kinenga ubutegetsi bw’iki gihugu.
Uyu Munyamerikakazi yagaragaje amagambo ya Judi Rever avuga ko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byateye inkunga abarwanyi b’Abanyarwanda bari bifatanyije n’aba Laurent Kabila kuva muri Mata 1996 ubwo bari bamaze guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko wari Perezida wa RDC icyitwa Zaire.
Muri iyi baruwa, Garrison yagaragarije uyu muhanzi izindi nyandiko eshanu yatunganyije zigaragaza icyo anenga Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rubyita icengezamatwara
Leta y’u Rwanda ni kenshi yagiye ikorwaho inyandiko ndetse na raporo zitandukanye zishinja ingabo zayo gukorera urugomo muri RDC, by’umwihariko mu burasirazuba, mu myaka irenga 20 ishize.
Imwe muri raporo ziheruka ni ‘Rapport Mapping’ yateguwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ikaba ishinja ingabo z’ibihugu birimo u Rwanda ubwicanyi mu burasirazuba bwa RDC kuva mu 1996.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, Gen. James Kabarebe tariki ya 18 Nyakanga 2020 ubwo yari mu kiganiro kirebana n’urugamba rwo kubohora igihugu, cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko abakoze ‘Rapport Mapping’ ari abatewe ipfunwe no kuba baratsinzwe urugamba.
Gen. Kabarebe yagize ati: “Iri cengezamatwara ryo kuvuga ngi ingabo zacu zagiye muri Congo zica abantu, rizanwa n’abantu bafite ipfunwe, abantu batsinzwe urugamba, n’ubu bakaba bagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo… no ku miryango yari ibifitemo inyungu myinshi cyane z’imibereho, ubwabo bifuzaga ko impunzi miliyoni 3 zitava muri Congo kuko bwari bwo buzima bwabo.”
Tariki ya 9 Gicurasi 2021 ni bwo byamenyekanye ko J. Cole ari mu Rwanda, gusa igihe yahagereye nticyamenyekanye. Iri rushanwa azakinamo rizatangira tariki ya 16 rirangire tariki ya 30 Gicurasi 2021, ryitabirwe n’amakipe 12 12 aturuka ku mugabane wa Afurika.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



4 Responses
Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda
Wait what????????Ako se nagacyi kibonyemibiki hisyi
Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda
Wait what????????Ako se nagacyi kibonyemibiki hisyi
Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda
Nonese atekerezako hari umuyobozi wari ukeneye ifoto nuyumuhungu
Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda
Nonese atekerezako hari umuyobozi wari ukeneye ifoto nuyumuhungu