Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal ari mu Rwanda

Umufaransa Arsène Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ari hano mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Ni inama iteganyijwe kubera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ikazayoborwa na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe. Arsène Wenger wageze i Kigali mu kanya kashize, ni umwe […]

Huye: APR FC yababaje A.S Muhanga

APR FC yababarije A.S Muhanga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihereye mu Karere ka Huye k’Intara y’Amajyepfo, iyitsinda ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Amakipe yombi yatangiye asatirana gusa bigaragara ko APR FC ishyiramo aka bukuru, ikarusha A.S Muhanga n’iyi kipe yo mu Karere ka Muhanga igakomeza kwihagararaho. APR FC […]

Dr Ngirente ari muri Djibouti, yagiye kwitabira irahira rya Perezida Ghuelleh

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 yageje muri Djibouti, aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira ry’Umukuru w’iki gihugu, Perezida Ismaïl Omar Ghuelleh, ahagarariye Perezida Paul Kagame. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Djibouti, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abdoulkader Kamil Mohamed nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bimaze […]

Gen. Rukundo yavuze ko adakwiye kuregwa ko yabaye mu mutwe urwanya Leta

Gen. Maj. Munyaneza Anastase wamenyekanye nka Rukundo Job Kuramba mu mutwe witwaje intwaro wa CNRD-Ubwiyunge urwanya Leta y’u Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi ko adakwiye kuregwa ko yabaye muri uyu mutwe. Uru rukiko rwari rukomeje kumva ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi 20 bareganwa na Paul Rusesabagina (ntacyibira urubanza) ibyaha by’iterabwoba. Umucamanza […]

Breaking: Lague Byiringiro yasinye muri FC Zürich

Rutahizamu Lague Byiringiro wakiniraga APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaze kwerekeza mu kipe ya FC Zürich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi. Mu kanya kashize ni bwo uyu musore ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iriya kipe. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo Lague yageze i Zürich, ku butumire bwa FC Zürich yari […]

Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye ‘civile’ mu kazi bagafata umuntu nk’abamushimuse ni bibi- Umuturage abwira polisi

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko abapolisi bambaye imyenda ya gisivili bafashe umugabo wari watorotse kasho ya polisi i Musanze, ariko uko uyu mugabo yafashwe byanenzwe n’abantu benshi, hari uwavuze ko bisa no gushimuta. Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu Mujyi wa Musanze agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivile bateruye umugabo bamushushubikanya, kandi […]

Rayon Sports yananiwe kwihimura kuri Kiyovu Sports

Umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wo mu tsinda B wahuzaga Rayon Sports na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni umukino Rayon Sports yari yarahiriyemo kwihorera kuri Kiyovu, bijyanye n’uko yari yarayitsinze ibitego 3-2 mu mukino wabahuje mu minsi ishize. Myugariro Mbogo Ally ni we wafunguriye Kiyovu Sports amazamu ku munota […]

RDC: Umusirikare yasanze umugore we n’abana 2 bagiye kurya, bose arabarasa barapfa

Umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gace ka Kamango, Gurupoma ya Batalinga muri Teritwari ya Beni, yarashe umugore we n’abana babyaranye babiri. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibivuga, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Gicurasi 2021. Umuyobozi w’umudugudu wa Matolu urugo rw’uyu musirikare ruherereyemo, Tsogela […]

Umugore wa Katauti ari guteretwa n’umuhanzi wo muri Uganda

1600388086_6817_b.jpg

Umugore wa Ndikumana Amad Katauti wakiniye Amavubi, Irene Uwoya uzwi nka Oprah ari mu rukundo n’umuhanzi, Chozen Blood wo muri Uganda. Abenshi bamuzi mu ndirimbo nka Obuwala, Waddawa aho yari kumwe na Sheebah Karungi. Amakuru ari mu bitangazamakuru avuga ko aba bombi baba bari kumwe kenshi igihe uyu muhanzi aba ari muri Tanzania. Umuntu we […]

Al Ahly igiye gutanga akayabo kuri Sofiane Rahimi wahaye akazi gakomeye abarimo Amavubi

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, igiye gutanga akayabo ka $ miliyoni 5 igura Umunya-Maroc Sofiane Rahimi uheruka guha akazi gakomeye amakipe arimo n’Amavubi y’u Rwanda. Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc, yigaragaje cyane muri CHAN yabereye muri Caméroun, atorwa nk’umukinnyi wayo nyuma yo gufasha Maroc kwisubiza […]

Hateganyijwe ibiganiro by’umutekano hagati y’u Burundi na Uganda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bemeranya ubufatanye mu rwego rw’umutekano. Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye ko u Burundi bwagarutsemo amahoro nyuma y’ibibazo bya politiki byabayeho kuva mu 2015, kandi ubu impande zari zishyamiranye zikaba ziri kwiyunga. […]

Harabura amasaha make cyane bamwe bakamburwa ububasha kuri WhatsApp

Tariki ya 6 Mutarama 2021 ikigo WhatsApp Inc. cyamenyesheje abakiriya bacyo ko kigiye gukora amavugurura, amakuru amwe n’amwe y’abarukoresha akajya asangizwa ikigo gikuru, Facebook, mu rwego rwo koroshya itumanaho hagati yabo n’ibigo by’ubucuruzi. WhatsApp yari yasabye abayikoresha kwemeza aya mavugurura bitarenze tariki ya 8 Gashyantare 2021 gusa ni icyemezo cyaciye igikuba, bamwe bikanga ko amakuru […]

Museveni yavuze uko yashatse gufasha Gaddafi ngo bahe OTAN isomo, undi akamutenguha

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mbere y’uko Col Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya yicwa, yapanze kumufasha kwigobotora ingabo zari zimusumburije, undi birangira amutengushye. Umukuru w’Igihugu cya Uganda yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo yari amaze kurahirira manda ya gatandatu mu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo. Perezida Museveni mu […]

Kinshasa: Umwe yapfuye, abandi bakomerekera mu ikozanyaho ry’Abasilamu bari mu isengesho

Umupolisi yapfuye mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mirwano yashyamiranyije ibice bibiri by’Abasilamu mu gihe bari bagiye gutangira isengesho ry’irayidi muri stade. Ibi bice bishingiye ku buyobozi bw’iri dini byari byumvikanye kurangiza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan bisengera hamwe kugira ngo bigaragaze ko byiyunze. Sylvano Kasongo ukuriye polisi i Kinshasa yavuze ko […]

Umunyamerikakazi yasabye J. Cole kutazifotozanya n’abayobozi bo mu Rwanda

garri.png

Umunyamerikakazi, Ann Garrison usanzwe ari umunyamakuru wigenga, yandikiye umuraperi Jermaine Lamarr Cole (J. Cole) amusaba kutifotozanya n’abayobozi bakomeye mu Rwanda mu gihe cy’irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) rizatangira mu minsi ibiri iri imbere. Bigaragara mu ibaruwa ifunguye ifite umutwe ugira uti ‘OPEN LETTER TO SUPERSTAR RAPPER J. COLE ABOUT RWANDA AND THE DEMOCRATIC REPUBLIC OF […]

Gen Kazura na CGP Dan Munyuza basoje uruzinduko rwabo muri Tanzania

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; kuri uyu wa Kane basoje uruzinduko rw’iminsi ine barimo mu gihugu cya Tanzania. Ku Cyumweru ni bwo Afande Kazura na Afande Munyuza basesekaye mu gihugu cya Tanzania, mu ruzinduko rwari rugamije kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo […]

Indege ya RwandAir yaguye igitaraganya i Lubumbashi

Indege ya Sosiyete y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yaguye ikitaraganya i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kugira ikibazo cya Tekiniki. Iyi ndege yari irimo abagenzi berekeza mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Yari yahagurutse i Kigali 23:55 z’ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi, yerekeza i Johannesburg ku Kibuga cy’Indege […]