Mwanza: Umwarimu basanze aryamanye ku gitanda kimwe n’abakobwa babiri yigisha muri ‘primaire’

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu witwa Martin Mambosasa wigisha mu ishuri ribanza mu Ntara ya Mwanza mu Karere ka Magu, ari mu mazi abira nyuma yo gufatanwa abana babiri b’abakobwa yigisha mu mashuri abanza (primaire), aryamanye nabo mu gitanda kimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Magu, Salum Kalii avuga ko uyu Mambosasa yagiye akora ibi bikorwa mu myaka irindwi ishize ndetse ngo yajyaga yereka abo bana, amashusho y’urukozasoni.

Meya Salum yasabye ko uwo mwarmu yakwirukanwa ku kazi, ndetse ntiyongere no gutura muri ako gace.

Mu nama yigaga ku kunguhangana n’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore, Salum avuga ko ” Bimwe mu bibazo twamenye ni uko hari umwarimu umwe witwa Mambosasa twafashe ari mu gitanda n’abana b’abakobwa yigisha bari mu gitanda kimwe. Hari n’undi wa gatatu yararuye. Navuze ko ntamushaka mu karere kanjye.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabaye ku munsi wakurikiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *