Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; kuri uyu wa Kane basoje uruzinduko rw’iminsi ine barimo mu gihugu cya Tanzania.
Ku Cyumweru ni bwo Afande Kazura na Afande Munyuza basesekaye mu gihugu cya Tanzania, mu ruzinduko rwari rugamije kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania ndetse no gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Kuri uyu wa Kane ni bwo basoje uruzinduko rwabo babonana n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, wari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo za kiriya gihugu.
Ku wa Mbere w’Iki cyumweru bwo CGP Dan Munyuza yahuye na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro, bagirana ibiganiro.
Ikigamijwe kwari ugushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kuko kuva mu mwaka wa 2012 zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Icyo gihe IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.
Ati: “Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania we yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.
Ati: “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.”
Yavuze ko kurwanya ibyaha bigomba kugerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania.
Inzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke no guhanahana abanyabyaha.
Ziyemeje kandi gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


