Harabura amasaha make cyane bamwe bakamburwa ububasha kuri WhatsApp

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 6 Mutarama 2021 ikigo WhatsApp Inc. cyamenyesheje abakiriya bacyo ko kigiye gukora amavugurura, amakuru amwe n’amwe y’abarukoresha akajya asangizwa ikigo gikuru, Facebook, mu rwego rwo koroshya itumanaho hagati yabo n’ibigo by’ubucuruzi.

WhatsApp yari yasabye abayikoresha kwemeza aya mavugurura bitarenze tariki ya 8 Gashyantare 2021 gusa ni icyemezo cyaciye igikuba, bamwe bikanga ko amakuru y’ibanga yabo yaba agiye kujya ashyira kuri Facebook, urubuga bizera ko rutagira umutekano w’amakuru bwite y’umuntu.

Aya makenga yatumye miliyoni z’abakoresha WhatsApp bayivaho, bimukira ku zindi mbuga bumva ko zizewe. Byatumye iki kigo cyisubiraho, cyongera igihe ntarengwa cyo kuba abakiriya bacyo bemeje izi mpinduka.

Iki gihe ntarengwa ni ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gicurasi 2021, umunsi ubura amasaha make kugira ngo ugere, witezweho kwamburwa ububasha bwo gukoresha zimwe muri serivisi zigaragara kuri uru rubuga ku bataremeza izi mpinduka.

Ingaruka zitezwe ku bataremeza izi mpinduka

Tariki ya 24 Gashyantare 2021, umunyamakuru mu by’ikoranabuhanga wa BBC witwa Zoe Kleinman ashingiye ku makuru yakuye mu kigo TechCrunch gicunga urubuga rwa WhatsApp, yavue ko abazageza kuri iyi tariki ntarengwa bataremeza izi mpinduka, bazamburwa ububasha hafi ya bwose bwo kurukoresha.

Zimwe muri serivisi z’ingenzi batazaba bagikoresha zirimo: kohereza cyangwa kwakira ubutumwa, bikazaba bisobanuye ko konte y’urukoresha izajya ku rutonde rw’izidakora (inactive).

Kleinman yasobanuye ko nyuma gato ya tariki ya 15 Gicurasi, hari serivisi za WhatsApp abataremeje impinduka bazaba bagikoresha, cyangwa bahabwa. Izi zirimo: guhamagara (audio/video call) no kwakira amamenyesha (notifications).

Mu kwanzura, yavuze ko nyuma y’iminsi 120 konte ya WhatsApp ibaye ‘inactive’, noneho izasibwa burundu, ntihagire serivisi n’imwe yongera gukora.

Ushobora kuba waremeje izi mpinduka

WhatsApp isobanura ko kuva muri Mutarama 2021 yagiye yoherereza abakiriya bayo amamenyesha abasaba kwemeza izi mpinduka, kandi ikavuga ko na nyuma y’itariki ntarengwa yo kuyemeza, izohereza andi inshuro nyinshi mu rwego rwo kubaha amahirwe yafatwa nk’aya nyuma.

Kwemeza izi mpinduka ni ugukora ku ijambo ‘Accept’ (Emeza) nyuma yo kubona amategeko n’amabwiriza (terms and conditions) nk’uko bigenda ku muntu ufungura konti ya ‘Google’ cyangwa se za ‘applications’ za telefone, aho abenshi barikoraho batabanje gusoma.

Byashoboka cyane ko waba waremeje izi mpinduka niba utabona/utakibona amamenyesha kuri aya mavugurura, nta mpamvu yo kugira impungenge ko wazamburwa ububasha bwo gukoresha izi serivisi cyangwa ugahagarikwa burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *