Mfana Arsenal na Golden State Warriors, ariko nanareba shampiyona y’Abafaransa_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye gushimangira ko yihebeye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Golden State Warriors yo muri NBA, gusa akanaba asigaye akurikirana shampiyona y’Abafaransa n’iya Espagne.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Gatanu, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa.

Ni ikiganiro cyibanze kuri Siporo nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n’uburyo Siporo yifashishijwe mu kongera kugarura isura y’u Rwanda yari yarangiritse.

Perezida Kagame yashimangiye ko Siporo mu Rwanda ifite igisobanuro cyihariye, kuko ifatwa nk’umwuga uhuza ibikorwa byose ubukungu bw’igihugu bwubakiyeho.

Perezida Kagame abajijwe Siporo ndetse na za shampiyona akunda gukurikirana, yashimangiye ko ari umufana wa Arsenal na Golden State Warriors, gusa yungamo ko akurikirana shampiyona y’Abafaransa nyuma y’amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda RDB yasinyanye na PSG.

Ati: “Nkurikirana cyane Premier league y’Abongereza kuko ndi umufana wa Arsenal, n’ubwo ikipe ubu ifite ibibazo. Turi kure y’igihe cya Thierry Henry na Patrick Vierra batwaraga ibikombe. Gusa nanareba shampiyona y’Abafaransa kuko dufitanye imikoranire na PSG, cyangwa rimwe na rimwe la Liga ya Espagne.”

Perezida Kagame yunzemo ati: “Nta kintu na kimwe kijyanye na NBA kinshika, nkunda cyane Golden State Warriors mu gihe bigitangira nakundaga Boston Celtics.”

“Nakurikiranaga Kevin Durant [wa The Warriors] akiri muto cyane akina muri Oklahoma Thunders, mu by’ukuri na nyuma y’uko aje muri The Warriors.”

Perezida Kagame yavuze ko atigeze agira amahirwe yo gukora siporo mu buryo bw’amarushanwa uretse akiri umunyeshuri, ndetse bijyanye n’imyaka kuri ubu afite bikaba bitamworohera kuyikora.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *