Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gushirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic rikorera mu murenge wa Kanjongo muri aka karere, bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bashoboye, no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi mu Rwanda.
Muri uru rwibutso bamwe muri aba banyeshuri bari basuye bwa mbere, beretswe banasobanurirwa ubugome ndengakamere interahamwe, abari abasirikare n’abajandarume ba Leta y’icyo gihe bicanye Abatutsi bari mu makomini ya Gisuma na Karengera bari bahungiye ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba ari na ho uru rwibutso rwubatse, hakarokoka ngerere, aho bamwe nyuma yo kwicwa batwikwaga, nyuma bunamira izi nzirakarengane 15,629 zirushyinguyemo.

Mu kiganiro na Bwiza nyuma yo gusura uru rwibutso bakirebera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahari, basabye n’abandi banyeshuri n’abarezi babo kujya basura inzibutso za Jenoside bakirebera ibyabaye, kuko biri mu byabongerera ingufu zo guhangana n’abagifite ibitekerezo byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu babyeyi badasobanurira abana babo ukuri ku byabaye bagashaka kugoreka amateka kandi ibigaragara mu nzibutso ubwabyo byivugira.
Mfitumukiza Aimé wari ufite imyaka 2 gusa ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi akaba ari ubwa mbere yari asuye uru rwibutso, yagaye abitwaga ko bize bayijanditsemo, asaba abiga ubu gukunda igihugu cyabo bakazahora baharanira ko icyiza gitsnda ikibi.
Ati: “Birababaje kubona umuntu yiga kaminuza nk’uko natwe tuyiga ubu, akishora akanashora abaturage yagombye kubera icyitegererezo mu bibi nk’ibi kandi yarize, bigaragaza ko bigaga ariko babuze ubumuntu. Twe rero tugomba kugira ubumuntu mbere na mbere ari cyo nkangurira urubyiruko rw’ubu, tugakunda igihugu cyacu tugaharanira kugihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga, tunarwanya twivuye inyuma abashaka kukigarura mu icuraburindi bakoresheje intwaro yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.’’
Mushimiyimana Deborah w’imyaka 21, avuga ko n’ubwo yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibyinshi mu byayibayemo abyirebera akanarushaho kubisobanukirwa neza mu gusura urwibutso rw’amateka yayo, na we agaya abagore n’abakobwa bijanditse mu bwicanyi ndengakamere nk’ubu kandi ubundi bagombye gutanga ubuzima.
Ati: “Biteye isoni n’agahinda kubona umugore ujya ku gise azi n’ukuntu kibabaza akabyara azi ukuntu kubyara no kurera bivuna, n’uburyo umwana ashimisha iyo abonetse n’akamaro amugirira we ubwe, umuryango, igihugu n’isi yose muri rusange, yarangiza agafata umwana w’umuturanyi akamwica mu buryo twabonye tukanasobanurirwa hano. Bivuze ko abagore n’abakobwa b’iki gihe igihugu cyigisha gahunda nziza ya ndi umunyarwanda bagomba gukunda ubuzima, bakigisha abana babo urukundo kuko ari bo bababa hafi cyane kurusha ba se, tugaharanira ko ibibi nk’ibi bizatagaruka mu gihugu cyacu.’’
Umuyobozi w’ishami rya bizinesi n’iterambere ry’icyaro muri iyi kaminuza,Dr Ruvuna Eric, yabwiye Bwiza.com ko nubwo bitabakundi kuzana abanyeshuri babo bose barenga 2000 gusura uru rwibutso ngo birebere aya mateka, ariko ko kuzana urubyiruko nk’uru rukayasobanurirwa ari kimwe mu bihesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bikanafasha mu kurwanya politiki mbi y’amacakubiri yagejeje ku byo bibonera.
Ati: “Tuzi ko urubyiruko rwinshi rwari rwaranize rwijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi kubera politki mbi y’urwango n’ivanguramoko yari yarashyizwe imbere n’abayoboraga igihugu icyo gihe, icyo nasaba urw’uyu munsi ni ugukoresha amahirwe akomeye rufite yo kugira igihugu cyiza kirwigisha ibyiza rugaharanira kwiteza imbere, rugakundana, rukarwanya ivangura iryo ari ryo ryose kuko nta kindi ribyara uretse ibyo twiboneye hano buri wese agomba guharanira ko bitazasubira ukundi muri iki gihugu.’’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo bwa mbere ku wa 26 Gicurasi muri 2019, rushyinguyemo imibiri 15.629 irimo iyakuwe mu nzibutso zitari zujuje ibisabwa ikahazanwa mu rwego rwa politki ya Leta yo guhuza inzibutso kugira ngo zirusheho kwitabwaho neza, hakaba n’iyakuwe mu mva zindi abishwe bari bagiye bashyinguyemo zitari inzibutso nk’uko bivugwa n’ushinzwe ibikorwa byarwo bya buri munsi Higiro Donald, bikaba biteganijwe ko hari indi mibiri 3547 yakuwe mu nzibutso za Nyamuhunga na Wimana muri Ruharambuga izarushyingurwamo ku wa 29 uku kwezi.


