Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania avuga ko ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda mu 1994, Saleh Boi Tambwe yari mu bantu bari kugenda mu ndege yarimo Perezida w’ u Rwanda, Juvenal Habyarimana gusa ngo bikarangira ku munota wa nyuma atayigiyemo bityo akarokoka urupfu rwamuhitanye, rudasize na mugenzi we w’ u Burundi, Cyprien Ntaryamira. Mu gitabo cye, Safari ya Maisha Yangu bivuze ’Urugendo rw’ubuzima bwanjye’. avuga ko kuba Amb. Tambwe yararusimbutse, byaratewe n’ubusabe bwa Perezida Ntaryamira. Muri iki gitabo agaruka ku ngingo nyinshi zifite aho zihuriye n’ u Rwanda. Byagenze bite ngo Amb. Tambwe arusimbuke? Muzehe Mwinyi yanditse ko ubusanzwe muri Dassault Falcon 50 ya Habyarimana byari byitezwe ko hagendamo n’uwari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Saleh Tambwe. Birumvikana ko yari kuba agarutse i Kigali mu kazi ke. Nyuma y’inama, Perezida Ntaryamira w’ u Burundi yasabye ko yataha mu ndege ya Habyarimana kuko ngo yo yihutaga mu gihe iye yagendaga buhoro. Ibi Habyarimana yarabimwemereye bityo biba ngombwa ko Saleh Tambwe asigara muri Tanzania gusa kuwa 6 Mata 1994, saa mbli n’igice z’umugoroba, iyi ndege yararashwe, mu bari bayirimo nta n’umwe warokotse. Hassan Mwinyi avuga ko byabaye gusimbuka urupfu kuko iyo Tambwe aza kuba ari muri iyo ndege na we yari kuba yarapfuye. Ati: “Uyu wari umunsi w’amahirwe kuri Ambasaderi wacu mu Rwanda, ubwo indege itwaye abakuru b’ibihugu babiri yarasagwa igashwanyagurika mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abari barimo bose barapfuye” Uyu mukambwe yakomeje avuga ko bwari ubwa mbere biba ko abakuru b’ibihugu babiri bapfira rimwe bavuye muri Tanzania. Ati “Ikibabaje ni uko abakuru b’ibihugu byombi bari mu gihugu cyacu bashaka igisubizo cyo kurangiza ubwicanyi bwari mu bihugu byabo, bakazana amahoro n’ubufatanye mu baturage bose”. Uretse Habyarimana na Ntaryamira, iyi ndege yanaguyemo Jean-Michel Perrine wayikoraga kandi akanayikurikiranira hafi ngo itagira ikibazo, Gen Déogratias Nsabimana (Castar), wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe kumurinda akaba yari anungirije Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida (Garde Presidentielle). Abandi baguye muri iyi ndege barimo Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana akaba na muramu we, Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye na Politiki, Dr Emmanuel Akingeneye wari muganga wihariye wa Habyarimana, Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi na mugenzi we Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Burundi. Saleh Tambwe yabaye Amabasaderi wa Tanzania mu Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1983 nyuma ajya muri Zambia aho yavuye mu 1988 agaruka i Kigali mu 1991 kugeza mu 1994. Ali Hassan Mwinyi yavutse ku wa 8 Gicurasi 1925, avukira mu gace ka Kivure muri Pwani. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania, ayobora kuva mu 1985 kugeza mu 1995. Uretse kuba Perezida wa Tanzania yanabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Saleh Boi Tambwe


