Urwibutso kuri Mafisango Patrick wujuje imyaka 8 atabarutse

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki nk’iyi ya 17 Gicurasi, ni bwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakiriye inkuru y’umubabaro yabikaga nyakwigendera Mafisango Patrick.

Ni inkuru yashenguye imitima y’abakunzi b’Umupira w’amaguru, kubera igikundiro uyu mugabo wakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi yari afitiwe.

Nyakwigendera Mafisango Patrick Mutesa, yakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kuza mu Rwanda akanyura mu makipe ya Atraco FC, APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Ishyaka, umurava n’ubwitange byarangaga uyu mukinnyi, byatumye ataha imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamuha akazina ka ‘Patriote’ (ukunda igihugu).

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane Tariki ya 17 Gicurasi 2012.

Byari nyuma y’uko Mafisango w’imyaka 32 y’amavuko yari amaze gukorera impanuka mu gace ka Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mugitondo.

Ni impanuka Mafisango wakinaga mu kipe ya Simba Sports Club icyo gihe yakoze, ubwo yari mu modoka yerekezaga iwe mu rugo avuye mu kabyiniro kazwi nka Maisha Club yari yarayemo.

Nyuma yo gukora iriya mpanuka agerageza gukwepa moto yari imbere ye yashoboraga kugonga, byabaye ngombwa ko Mafisango ajyanwa ikitaraganya ku bitaro bya Muhimbiri, gusa ashiramo umwuka atarahagezwa.

Uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo , Protais Mitali, yatangaje ko yatunguwe no kumva amakuru mabi y’urupfu rwa Mafisango kandi bari bamutegereje i Kigali.

Ati: “byadutunguye yazize impanuka atarwaye kandi yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu. Ni igihombo ku gihugu n’umupira w’amaguru”.

Ntagungira Celestin wayoboraga FERWAFA nawe yatangaje ko urupfu rwa Mafisango ari akababaro ku ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe yose yakiniye.

Ati: “tubuze umukinnyi wari ufite byinshi azakora mu ikipe y’igihugu kandi yari ari kwitwara neza .Umuryango we tuwufashe mu mugongo”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Micho, yatangarije BBC ko ari amakuru mabi mu ikipe y’igihugu kuko babuze imbaraga bari bakeneye. Ati “yari afite ejo heza mu mavubi n’ubuzima bwe.”

Mugiraneza Jean Baptista “Migy” bakinanye muri APR FC n’Amavubi yavuze ko abuze umuntu wamugiraga inama kuko ku bw’umutoza Blanco Tushak bakinanaga amurusha inararibonye.

Ati: “Ni amakuru mabi yadusanze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyamara twari tumutegereje. Yakundaga akazi ke; akiri muri APR yadusabaga kwitanga aho gutakaza umukino yakundaga kudusetsa.”

Nyakwigendera Mafisango Patrick uretse kuba yaratwaranye ibikombe na Atraco na APR FC, yari n’umukinnyi ngenderwaho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, dore ko muri 2010 yanigeze kuba Kapiteni wayo ikina n’amakipe ya Zambia na CĂ´te d’Ivoire.

Uyu mukinnyi wakinaga ku myanya itandukanye y’ikibuga, yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu ahamagawe n’umutoza Milutin Micho mu kipe y’igihugu yiteguraga imikino y’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2013 n’icy’isi 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *