Rutsiro FC yababaje Kiyovu Sports, ijyana na Rayon Sports muri 1/4 cy’irangiza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rutsiro yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Hari mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo.

Ibitego bya Iraguha Hadji na Nova Bayama byari bihagije ngo Rutsiro FC ibone amanota atatu yayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza.

Kiyovu Sports yari yashoboye kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ibifashijwemo na Nkoto Karim kuri penaliti, nyuma y’ikosa yakorewe mu rubuga rw’amahina n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC.

Iyi Kiyovu Sports yasatiriye cyane mu gice cya kabiri ishaka igitego cy’intsinzi ariko, ubusatirizi bwari buyobowe na Nkoto Karim na Armel Gislain bugorwa n’umunyezamu Pascal Dukuzeyezu.

Umutoza wa Rutsiro, Bisengimana Justin yakoze impinduka ku munota wa 63 hinjiramo Nova Bayama.

Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Rutsiro FC yafashije ikipe ye mu gushaka igitego.

Ku munota wa 88 ku burangare bwa Ngandu Omar na Mbogo Ally, Nova Bayama yacomekewe umupira mwiza areba umunyezamu Kimenyi Yves utari uhagaze mu izamu neza, amutera ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, birangira umupira winjiye mu rucundura.

Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

Rayon Sports yazamutse iyoboye iri tsinda n’amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego 1, Kiyovu Sports ifite 7.

Mu itsinda A, APR FC yatsinze Gorilla FC 3-0, Bugesera FC itsinda AS Muhanga 2-0. Muri iri tsinda APR FC niyo yamaze kubona itike n’amanota 18, hasigaye kumenyekana izayikurikira hagati ya Gorilla FC ifite amanota 9 na Bugesera FC ifite amanota 6 ariko ifite umukino w’ikirarane na AS Muhanga ku wa 4.

Amakipe yamaze kubona itike ya 1/4 cy’irangiza ni AS Kigali, Police FC, APR FC, Marines FC, Espoir FC, Rayon Sports na Rutsiro FC, mu gihe hakibura ikipe imwe igomba kuva hagati ya Bugesera na Gorilla.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *