Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ko iyo ingabo z’u Rwanda ziza kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bivugwa zakabaye zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke kiri muri kiriya gihugu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Mbere, mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 cyo kimwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Perezida Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rwafatanya na RDC mu bitero by’ingabo bihuriweho bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, byaterwa n’imiterere y’ikibazo kandi ko impande zombi ziganiriye zishobora kubona igisubizo cyiza kandi kirambye.
Abajijwe icyo avuga ku bivugwa n’impuguke za Loni ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko ababivuga bakwiriye kwibaza ubundi impamvu rwakoherezayo ingabo.
Ati “Nakwifuje ko bajya kure y’ibyo bavuga, bakibaza ikibazo, ndavuga Loni impamvu u Rwanda rwajya muri RDC mu gihe aribo [Loni] babifite mu nshingano?”
Abajijwe niba yemera ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati “Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa muri Congo, bari gutsindwa. Iyo tuza kuba turi yo, ntabwo tuba turi gutsindwa, ibyo ndabikwizeza, ntabwo twari kunanirwa gukemura ikibazo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kuba ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka 24 kitarakemuka mu gihe Loni ifite ingabo muri kiriya gihugu, ari “Intege nke” uriya muryango wagize.
Abajijwe kuri Mapping Report ya Dr Denis Mukwege ishinja ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa RDC, Perezida Kagame yavuze ko iriya raporo yakunze kuba igikoresho cya Politiki y’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bo mu Karere barimo Denis Mukwege.
Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cya Nobel yabonye, akaba igikoresho cy’abamubwira icyo agomba kuvuga, mu gihe hari n’izindi raporo zivuga ibitandukanye ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “Ni imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.”
Perezida Kagame yanabajijwe niba yifuza kubona Agathe Habyarimana n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bohererezwa u Rwanda, avuga ko igihugu kifuza kubona ibyiza byinshi.
Ati: “Ari ku rutonde, ari ku rutonde rurerure birashoboka ko ari we uruyoboye, ariko Ubufaransa ni bwo buzareba icyo gukora. Si njye ugomba kubagira inama y’icyo bagomba gukora, icyo nakora ni ukubasaba byakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”


