Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher avuga ko Polisi y’u Rwanda yamusabye kwishyura amande ya Frw 25,000 yo kuba yari atwaye ku muvuduko utemewe n’amategeko yo gukoresha umuhanda. Uyu munyepolitiki kuri Twitter, avuga ko iyi modoka, agendeye ku birango byayo atari iye. Ati ” Nabonye ubutumwa buvuye kw’irembo ndetse na polisi buvuga ko imodoka yanje igomba kwishyura amande y’umuvuduko. Ndamenyesha polisi Iyi modoka kandi nk’uko ubutumwa bubigaragaza, isanzwe irimo ideni rya Frw 95,000 nayo yakomotse ku makosa yo mu muhanda. Polisi yamusubije ko iyi modoka ari we ibaruyeho. Iti ” Mwiriwe, Amakuru utanze aragaragaza ko iki kinyabiziga kikwanditseho, gusa niba hari icyo wahinduye ntukimenyekanishe, wakwihutira kujya ku ishami rya Polisi rishyinzwe umutekano wo mu muhanda bakagufasha. Murakoze.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
@RNPSpokesperson@Rwandapolice ko imodoka RAC975A atari iyanje. Murakoze”


