Abana babiri b’abahungu b’imyaka 13, Byukusenge Samuel na Sinzabahorana Cyprien, bombi bakomoka mu Karere ka Nyamagabe: umwe mu mudugudu wa Rukereko, akagari ka Nkumbure, umurenge wa Kitabi; undi mu mudugudu wa Kumuganza, akagari ka Shaba, umurenge wa Tare, baturikanywe n’igisasu mu kwezi kwa Kanama 2020 ubwo bari bagiye gutora inkwi mu ishyamba riherereye mu isambu y’ikigo cy’abasirikare ba RDF kiri mu kagari ka Murambi, umurenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru.
Sinzabahorana yahise apfa, naho Byukusenge acika amaguru yombi, ubu ababyeyi bakaba basaba ubufasha nyuma y’impanuka yabaye ku bana babo.
Niyonsaba Marie Jeanne, nyina wa Byukusenge Samuel avuga ko akeneye ubufasha bw’insimburangingo kugira ngo umwana we abashe gusubira ku ishuri naho Nyabyenda Domitille nyina wa Sinzabakwira Cyprien agasaba impozamarira kuko ngo niwe wirwanyeho mu muhango wo gushyingura umwana we.
Niyonsaba aragira ati: “Nagurishije utwanjye twose ngo mvuze umwana. Ubu nasigaye iheruheru. Umwana wanjye yifuza gusubira ku ishuri ariko ntabasha kugenda kuko yacitse amaguru yombi.”
Naho Nyabyenda yagize ati: “Nasanze umwana wanjye yashwanyaguritse. Twahise tumushyingura ahongaho. Cyokora bampaye “ishyamba” (irimbi). Nafashe agatenge nari nambaye mushyinguramo. Nifuza ko Leta yamfasha kuko ndi umukene.”
Aba babyeyi bavuga ko bagiye ku kigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Mata bakabohereza ku kagari ka Murambi ngo kabafashe, ku wa 30 Mata 2021.
Gitifu w’akagari ka Murambi, Nyiragwiza Illuminee, yabandikiye urwandiko rugaragaza uko ibintu bagenze. Aba babyeyi bakaba bibaza niba bagomba gusaba ubufsaha mu karere ka Nyaruguru impanuka yabereyemo cyangwa mu ka Nyamamagabe bakomokamo.
Twagerageje kuvugisha kuri telephone igendenwa Lt Colonel Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ntibyadukundira kuko atitabaga.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Mujawayezu Prisca, avuga ayo makuru batayamenye ariko ko ababyeyi bafite ikibazo nk’icyo bafashwa.
Yagize ati: “Ntitwabimenye. Ariko iyo abantu bagize ibibazo nk’ibyo turabafasha. Rwose bazaze tuzabafasha. Ahubwo baratinze. Ariko na none ababyeyi bajye bamenya aho abana babo bari, ntibareke bajya gutashya mu mashyamba akomye.


