Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba igihugu cya Uganda cyarashatse guha u Rwanda amategeko y’ibyo rugomba gukora gukora biri mu byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na France 24 na RFI.
Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye by’imbere mu gihugu, muu gihe rwabaga rushaka uko rukemura ibibazo byarwo, rwagiye rugira n’ibindi by’abantu bo hanze bashaka ko rukora uko bashaka, aho kureba ku cyo rushaka ari nabyo rwapfuye na Uganda.
Ati: “Hari ibyo tutumvikanyeho, twagerageje kubikemura ariko ntibyagira icyo bitanga. Murabizi u Rwanda rwagize ibibazo byinshi, twagize ibibazo byacu bwite, tugerageza guhangana nabyo, tugerageza guteza imbere igihugu cyacu ari nako tugirwaho ingaruka kubera ko turi igihugu gito, abafite ibihugu binini bakumva ko twakabaye duhabwa amabwiriza nabo.”
Perezida Kagame yavuze ko abo babaga bashaka guha u Rwanda amabwiriza, basabwe kubihagarika ariko bamwe bakinangira.
Ati: “Twakorana neza n’abandi ariko ntabwo dushaka ko baduha amategeko ngo batujyane uko babishaka. Yaba Uganda cyangwa ibindi bihugu, abakeka ko batubwira ngo mukore gutya, ngo ibi nibyo byiza kuri mwe mugire mutya, mugomba kunyumvira kubera iyi mpamvu […] Turi abantu bazi kubaha, tubabwira mu kinyabupfura tuti ‘oya, ntabwo ariko biragenda’, hanyuma rimwe na rimwe hakaba abashaka gukoresha imbaraga ngo bigende bityo, ibibazo bikavuka.”
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’ibindi bihugu, atanga urugero rw’u Bufaransa rwakunze kurebana ay’ingwe n’u Rwanda kubera kutemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kuba Perezida kwa Emmanuel Macron, umubano w’ibihugu byombi uri kugana heza kuko icyo gihugu cyemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame ahereye kuri urwo rugero rw’u Bufaransa, yavuze kubana neza na Uganda bishoboka.
Ati: “Duhora tureba uburyo twakemura ibibazo ibyo aribyo byose twagirana n’uwo ari we wese harimo na Uganda. Mwabonye uko biri kugenda neza n’u Bufaransa, kuki se bitakunda ku bindi bihugu?”
Umubano w’u Rwanda na Uganda wangiritse muri 2017, nyuma y’ibirego bitandukanye ibihugu byombi byakunze gushinjacya.
Ku buhuza bw’ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bagerageje gushakira ibisubizo ibibazo by’ibihugu byombi, gusa hari ibitaratungana kugeza ubu.


