Mu Rwanda uno munsi urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba n’izambukiranya imipaka rwakomeje kumva abaregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha birimo iterabwoba. Batatu bireguye kuwa 19 Gicurasi 2021 bemeye ko babaye abarwanyi mu mutwe wa FLN ariko bashimangira ko binjiye mu gisirikare ku gahato. Ndagijimana Jean ChrĂ©tien w’imyaka 24, ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wari umuyobozi w’umutwe wa FLN. Yemeye ko yabaye mu mutwe wa FLN ariko ko yayinjiyemo ku gitutu cy’umubyeyi we. Yavuze kandi ko Ndagijimana yari ku gitutu cya se wari umuyobozi w’ingabo kandi akaba yaragombaga gutanga urugero ku bandi babyeyi ngo bemere gutanga abana babo. Ngo yabanje kwanga kujya mu gisirikare ariko aza kuganzwa na se wasabaga abana bose bujuje imyaka 18 kwinjira igisirikare. Abajijwe impamvu atitandukanyije n’uyu mutwe, Ndagijimana yabwiye urukiko ko yananiwe kwitandukanya n’ababyeyi be kuko yari akiri mutoya. Uyu musore wafatiwe mu mujyi wa Goma umwaka ushize, ngo yari ageze ku ipeti rya S/Lt mu ngabo za FLN. Umwunganira mu mategeko Mugabo Sharif Yusuf yasabye urukiko kwita ku kigero gito cy’imyaka 18 uyu musore yari afite ubwo yinjizwaga mu gisirikare. Uyu musore bisa n’aho yagaragarizaga urukiko nta kundi byari kugenda kutari ukujya muri FLN. Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 humvwa babiri ba nyuma barimo Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi ugaragara muri uru rubanza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


