Ku itariki ya 7 Gicurasi 2021, nibwo ku nshuro ya kabiri inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM, yagombaga kubera i Kigali yasubitwe, bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gusa ubu haravugwa izindi mpamvu ziyongeraho. Uretse Coronavirus, CHOGM ngo yaba yarasubitswe nyuma y’ibiganiro Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwagiranye n’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, bikaza kugaragara ko byinshi bidafite ubushake bwo kwitabira iyi nama isanzwe ihuza abantu bashobora kugera 10 000, ndetse n’ababishakaga bakaba batari borohewe no kuyitabira, bitewe n’ingamba zo gukumira ingendo hirya no hino ku rwego rw’Isi. The East African ivuga ko abakuru ba Guverinoma batanu ari bo bari baramaze kwemeza ko bazitabira iyi nama, nyamara hari hasigaye amezi atarenze abiri ngo itangire. Ibindi bihugu byari bitaremeza abazitabira iyi nama, ariko byari byitezwe ko bizohereza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bahagarariye ibyo bihugu. Ikindi kandi ni uko mu nama enye zikomeye zagombaga kuzitabirwa muri CHOGM, abantu bari hagati ya 10% na 15% ari bo bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira izo nama, ugereranyije n’abari baramaze kwiyandikisha mu nama za CHOGM zabaye mu myaka yabanje. Ibi byose byubakiye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyari cyaratumye ibihugu 29 muri 54 bigize Commonwealth, bishyiraho uburyo bwo gukumira cyangwa kugabanya abagenzi bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi. Ikindi kibazo gikomeye cyabaye u Bwongereza, nabwo bwari bwarahagaritse abaturuka mu bihugu birimo n’ibiri muri Commonwealth nka Kenya na Afurika y’Epfo, kandi byari byitezwe ko abashyitsi benshi bazaza mu Rwanda bazanyura mu Bwongereza. Ibyo byose byarebweho mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika CHOGM, kuko byari bimaze kugaragara ko abazitabira iyi nama ari bake, kandi ibyo byari kugira ingaruka mu mpande zose, kuva ku Rwanda rwayiteguye ndetse no ku byemezo byari bufatirwe muri iyo nama, ariko bigafatwa n’abantu bake. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


