lady-gaga-apple.jpg

Lady Gaga yahishuye ibintu byamuhungabanyije yakorewe na producer afite imyaka 19

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi wakunze kuvugisha benshi kubera udushya yakundaga gukora, Lady Gaga, yahishuye ukuntu yagize ihungabana rikomeye mu mutwe ubwo yafatwaga ku ngufu n’umuntu utunganya umuziki afite imyaka 19 yarangiza akajugunywa ku muhanda atwite.

Uyu muririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ufite imyaka 35 ibi yabitangaje mu kiganiro “The Me You Can’t See” cy’Igikomangoma Harry na Oprah cyatangijwe kuri Apple TV+.

Lady Gaga, ubusanzwe amazina ye nyakuri witwa Stefani Germanotta, yibutse agira ati ‘Nari mfite imyaka 19, kandi nari muri iyo business, maze umuproducer arambwira ati: “Kuramo imyenda yawe”.’

Nanjye naravuze “oya”. Mpita ngenda, bambwira ko bagiye gutwika umuziki wanjye wose. Kandi ntibahagaze. Ntibahwemye kumbaza, mpita nkonja kandi … Nta nubwo nibuka. ‘

lady-gaga-apple.jpg

Gaga, utarigeze avuga izina ry’uyu mu producer kubera gutinya ko yazongera kumubona nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga, yavuze ko yahungabanye igihe yahohoterwaga, ndetse akabirwara igihe kirekire.

Ati: ‘Narwaye ibyumweru, ibyumweru, ibyumweru n’ibyumweru nyuma yaho, maze numva ko ari ububabare nk’ubwo numvise igihe umuntu wamfashe ku ngufu yanjugunyaga ku muhanda ntwite .’

Yavuze ko yari ‘mu rugo rw’ababyeyi be mu gihe cy’uburwayi kubera ko’ yahohotewe ‘kandi’ agafungirwa muri studio amezi. ‘

Gaga yavuze ko ibyabaye byamuteye inkovu ku mubiri no mu marangamutima, kugeza na n’ubu.

Uyu muhanzikazi yavuze ko umuganga yamugiriye inama yo kubonana n’umuganga w’indwara zo mu mutwe kubera ububabare bwe budakira, bikamuviramo kwisuzumisha indwara y’ihungabana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *