Abapolisi bayabangiye ingata nyuma yo gusanga Cobra mu gikapu cy’umugenzi basakaga

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi ba Uganda bacungaga bariyeri yo mu gace ka Busia, bakijijwe n’amaguru nyuma yo gusanga inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ireshya na metero eshatu z’uburebure mu gikapu cy’umugenzi basakaga.

Aba bapolisi batangaje ko nyir’igikapu yambukaga umupaka yerekeza muri Kenya aturutse muri Uganda, gusa ahitamo gucika ubwo abapolisi bamuhamagazaga ngo bamusake bisanzwe.

Uwitwa Jackson Bwiire wari kuri bariyeri ubwo ibyo byabaga, yavuze ko yabonye abapolisi bahunga kiriya gikapu batiriwe bavanamo ibyari bikirimo.

Daily Monitor yasubiyemo amagambo ye iti: “Nabonye abapolisi baburizamo imyigaragambyo, ariko sinari nzi ko bagira ubwoba bw’ubuzima bwabo. N’ubwo bari bafite imbunda, nabonye bahunga igikapu nk’abana bato.”

Umwe mu bapolisi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bagize ubwoba, bijyanye nuko batari biteze ko umuntu yatwara inzoka nk’iriya y’inkazi mu gikapu.

Yunzemo ati: “Imana yari ku ruhande rwanjye, na ho ubundi iriya nzoka yari kunduma iyo nza kuba nari nashyize akaboko mu gikapu imbere.”

Amakuru avuga ko bariya bapolisi nyuma bagarutse bahambira neza igikapu ku buryo iriya nzoka itasohoka, mbere yo kukijyana bigengesereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busia aho bari bategereje ko ivanwa n’ikigo cya Uganda gishinzwe inyamaswa zo mu gasozi.

John Achila uyobora Polisi muri kariya gace yavuze ko bari gushakisha umuntu wari ufite iriya nzoka bakamenya aho yari ayijyanye n’icyo yari agiye kuyimaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *