Ikibazo cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije isi bikanavugisha benshi mu bakomeye. Umushumba wa kiliziya gatorika ku isi Papa Fransis avuga ko muri iyi minsi ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze kubata abatari bake akanahera ko akigereranya n’isura nshya y’ubukoloni.
Ibi yabitangaje kuwa kane mu mahugurwa ku biyobyabwenge n’uburyo byarwanywa ku isi ; yateguwe n’ishami rishamikiye kuri papa ritanga ubumenyi ku masiyansi. Yakomeje asaba gushyira imbaraga mu bikorwa byo kugarura mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge ngo barusheho kugarurirwa icyizere, ibyishimo n’ubumuntu biba bikenewe cyane kugira ngo umuntu abeho anezerewe.
[ad id=”44145″]
Papa Fransis yagize ati, “Ibiyobyabwenge ni igikomere muri sosiyete yacu, igikomere cyasaritse abantu benshi mu buryo bw’imikoranire. Hari inzirakarengane zatakaje ubwigenge mu bucakara, ubucakara bw’ubwigenge twakita ubutabire.”
Yakomeje agira ati, “Ibiyobyabwenge bimaze kuba isura nshya y’ubukoloni, kimwe no ku bandi benshi ibi biteye impungenge ku buzima bwa muntu ndetse no kuri sosiyete muri rusange.
Mu kiganiro yatanze, yagarutse ku mpamvu itera abantu kwishora mu biyobyabwenge ; aho yavuze ko atari impamvu imwe itera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ahubwo ko ari impamvu nyinshi zishobora kubitera harimo kubura ababyeyi, amakimbirane yo mu ngo, ubukangurambaga bw’ababicuruza n’ababyishoramo bagamije kumva uko bimeze bikabagira imbata gutyo.
[ad id=”44145″]
Ibiyobyabwenge ku isi bikomeje kugira imbaraga kandi bikibasira cyane urubyiruko, ari nayo mpamvu uyu muyobozi w’ikirenga muri kiliziya gatorika yakomeje asaba gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge nka kimwe mu byahabwa agaciro mu guhangana n’ibiyobyabwenge yageraranyije n’ubucakara bushya.
Raporo yashyizwe hanze muri uyu mwaka wa 2016 n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge ; UNODC igaragaza ko buri mwaka abantu bangana na miliyoni 29 barwara indwara zo mu mutwe batewe no gukoresha ibiyobyabwenge, umwe muri batandatu (1/6) niwe ubasha kubona ubuvuzi ; ikanagaragaza ko miliyoni 12 baterwa ibiyobyabwenge binyuze mu nshinge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


