Rema ‘ameranye nabi’ n’umugabo we ku buryo byagera no kuri gatanya

Sangiza iyi nkuru

Amakuru avuga ko umuhanzi Rema Namakula ameranye nabi n’umugabo we Hamza Ssebunya ku buryo bombi bashobora no gutandukana.

Rema uherutse gukorana indirimbo na The Ben, ngo ntameranye neza n’umugabo we nk’Blizz ibitangaza. Ntibizwi ngo barapfa iki, gusa ngo ni bwo bwa mbere aba bombi bashwana kuva batangira kubana.

Mu gihe ibi byari bigihwihwiswa, ibyabereye kuri Facebook byagaragaje ko hari umwaka mubi muri uyu muryango.

Hari ifoto ya Rema ari kumwe na Hamza yari yashyizwe kuri paji ya Facebook ya Rema gusa nyuma iza gusibwa, hibazwa icyaba kibyihishe inyuma.

Icyiyongera kuri ibi, ni uko amafoto aba bombi bari bifotoje bameranye neza i Dubai, nayo yarasibwe.

Impande zombi ntacyo ziratangaza kuri ayo makuru.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *