Ubusinzi n’akagambane ku byakoze kuri Seninga Innocent

Sangiza iyi nkuru

Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Musanze FC, avuga ko ubusinzi no kugambanirwa n’abakinnyi b’iriya kipe biri mu byatumye yirukanwa.

Ku Cyumweru Tariki ya 23 Gicurasi ni bwo Seninga Innocent yirukaniwe i Nyamata mu Bugesera, nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wa shampiyona.

Uyu mutoza yirukanwe kandi nyuma y’uko Musanze FC yari yananiwe kugera mu makipe umunani ya mbere, ibyari kuyibera itangiriro ry’urugendo ruganisha ku ntego yari yihaye yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Seninga Innocent mu rwandiko yandikiye Tuyishimire Placide ‘Trump’ uyobora ikipe ya Musanze FC, yashyize mu majwi Team Manager wa Musanze FC kuba yarasanze hari abakinnyi banywa inzoga ariko akabihishira, ibyatumye ikipe igira umusaruro mubi.

Ati: “Ntabwo mbasaba kungarura mu kazi, ariko mu rwego rwo kwirinda gusebya umukozi mu kazi ndabasaba ko mwabanza gukurikirana Team Manager wahishiriye abakinnyi yasanze banywa inzoga ntabibwire ababishinzwe bikatuviramo umusaruro mubi.”

Umutoza Seninga yanashyize mu majwi Perezida w’Abafana ba Musanze FC amushinja “gutanga ruswa kuri bamwe mu bakinnyi mbere y’umukino ngo bitsindishe” kugira ngo umutoza abe ari we wirukanwa.

BWIZA yifuje kumenya icyo Team Manager wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim, avuga ku byatangajwe n’umutoza Seninga, gusa ntiyasubiza ubutumwa yandikiwe n’ubwo bigaragara ko yabusomye.

Iki gitangazamakuru cyagerageje kuvugisha Baffet uyobora abafana ba Musanze FC, gusa terefoni ye dusanga ntiri ku murongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *