Goma: Amashuri yafunzwe kugeza igihe kitazwi

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa by’amashuri mu mujyi wa Goma byafunzwe kugeza igihe kitazwi, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kiri hafi yawo ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyemezo cyo gufunga amashuri yo muri uriya mujyi cyatangarijwe mu itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) mu ijoro ryakeye.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Maj uillaume Ndjike wasomye ririya tangazo, yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana babo ku mashuri kubera imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Ati: “…Ku bw’ibyo hashingiwe ku mitingito ikomeje kumvikana, ababyeyi barasabwa kutohereza abana ku ishuri kugeza igihe bazamenyesherezwa.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, nyuma y’imyaka 19 kirutse.

Magingo aya hamaze kumenyekana abantu 15 bahitanwe n’iruka rya kiriya kirunga, inzu zirenga 500 zangiritse ndetse n’abantu babarirwa mu 170 baburiwe irengero biganjemo abana baburanye n’ababyeyi babo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *