Amakuru aturuka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu avuga ko hari inzu iri ahitwa Bugoyi, hafi na Radiyo y’abaturage ya Rubavu (RC Rubavu) yasenyutse bitewe n’umutingito ukomoka ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Umunyamakuru wa RBA i Rubavu, Sada Hakizimana avuga ko umutingito wo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 mu saha ashyira saa tanu z’amanywa ari wo washenye iyo nzu y’imiryango irindwi, aho ibyumba ine muri irindwi by’iyo nzu byasenyutse. Yagize ati ” Mu minota mike ashize hari inzu y’imiryango irindwi yasenyutse kubera umutingito, aho imiryango ine yaguye hasi (…).” Avuga ko uretse ibyari birimo bishoboka ko byangiritse, nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo abigwemo. Hakizimana avuga ko bafite amakuru ko mu Murenge wa Busasamana naho hari amazu ashobora kuba yangijwe n’umutingito. Umunyamakuru Sylidio Sebuharara wa KT Radio avuga ko hari inzu nyinshi z’abaturage zangiriwe n’umutingito, aho zamenaguritse. Hagati aho ubuyobozi mu Karere ka Rubavu bukomeje gukomeza gukurikiranira hafi iby’iki kibazo buzenguruka mu baturage. Amashuri ntiyitabiriwe neza nk’ibisanzwe mu gihe umwe mu baturage yabwiye BWIZA ko ateganya kohereza abana be i Musanze mu rwego rwo kwirinda ikibi cyaturuka ku mutingito. Kuwa Gatandatu nijoro, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z’abantu uri munsi y’iki kirunga. Kuva ubwo imitingito yumvikanye mu Rwanda kugeza no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko uwo ku Cyumweru saa saba aho wari karundura. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Perezida Kagame mumumbwirire\\Rwabaye umuti ku njiji\mfite amakuru ko Nahimana amerewe nabi-Assouman
youtube.com


