Rubavu: Inzu 19 zimaze gusenywa n’umutingito, 41 zazanye imitutu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere habarurwaga inzu 19 zasenyutse na 41 zazanye imitutu.

Kugeza saa tanu, BWIZA yari yabagejejeho inkuru ko hamaze gusenyuka inzu eshatu kuva iruka rya Nyiragongo ryatangira. https://bwiza.com/?Umutingito-washenye-inzu-ya-mbere-i-Rubavu

Icyakora ubu ibyangirike byakomeje kwiyongera kuko hari n’ishuri ribanza ry’ahitwa Kiroje na ryo ryagizweho ingaruko n’uwo mutingito, nk’uko abaturage bakomeza babivuga. Inzu nyinshi zangiritse ni izo mu Mirenge ya Rugerero, Gisenyi na Rubavu.

Mu nzu zangiritse kandi harimo iy’umuturage wo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke.

Uretse inzu, hari aho umuhanda mu Mujyi wa Gisenyi wazanye umututu n’ubwo ukiri nyabagendwa.

Hakomejwe kwitegwa imitingito nk’uko abahanga mu by’ibirunga i Goma babivuga ngo ni ibisanzwe kuba imitingito ubu ari myinshi mu karere kegereye ikirunga cya Nyiragongo, n’ubwo ngo abantu bagomba gukomeza kuba maso.

CĂ©lestin Kasereka Mahinda, umuhanga mu by’ibirunga akaba n’ukuriye ishami rya siyanse muri Observatoire Volcanologique de Goma yabwiye BBC ko imitingito ibaho cyane igihe nk’iki.

Uretse imitungo yangiritse, abantu 15 byamenyekanye ko bamaze gupfa, 170 baburiwe irengero naho 150 baburanye n’ababo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Perezida Kagame mumumbwirire\\Rwabaye umuti ku njiji\mfite amakuru ko Nahimana amerewe nabi-Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *