Ikipe ya Patriots BBC, yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’irushanwa rya Basketball Africa League rikomeje kubera hano mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique ku manota 73-71.
Ikinyuranyo cy’amanota abiri yonyine ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino ukomeye cyane wabereye muri Kigali Arena.
Ni umukino wanitabiriwe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame wari kumwe na mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri hano mu Rwanda.
Patriots BBC yitwaye neza mu gace ka mbere, igatwara ku manota 24-15 ibifashijwemo n’abarimo Kenny Gasana wabaye umukinnyi w’uriya mukino.
Ferroviário ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Álvaro Masa, Demarcus Holland na Myck Kabongo wahaye akazi gakomeye cyane Patriots, yatsinze agace ka kabiri ku manota 24-18, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka Patriots iri imbere n’amanota 42-39.
Iyi kipe yakomeje kwitwara neza mu ntangiriro z’agace ka gatatu yemwe inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11, gusa birangira gatwawe na Ferroviário de Maputo ku manota 57 kuri 55.
Byasabye imbaraga z’umurengera abasore ba Patriots mu gace ka nyuma k’umukino kugira ngo begukane intsinzi.
Amanota icyenda ya Mugabe Aristide watsinze atatu inshuro eshatu yikurikiranya, yafashije Patriots BBC kongera kuyobora umukino ku manota 66-61 habura iminota itanu ngo umukino urangire.
Álvaro Masa wa Ferroviário de Maputo, Aristide Mugabe na Kenneth Gasana ba Patriots BBC, bagize uruhare mu gutuma amakipe yombi ajya mu minota ibiri ya nyuma anganya amanota 70-70.
Habura amasegonda atatu ngo umukino urangire, Adjehi Baru wa Ferroviário de Maputo yahawe lancer franc ebyiri, ahushamo imwe, bituma umukino urangira ikipe idashoboye gukuramo amanota abiri yarushwaga.
Kenny Gasana watsinze amanota 23 muri uyu mukino, ni we winjije menshi, akurikirwa na kapiteni we, Mugabe Aristide, watsinze 18.
Patriots izahura muri 1/2 cy’irangiza cya BAL 2021 na US na US Monastir yo muri Tunisia, yo yabigezeho inyagiye AS Douanes yo muri Sénégal amanota 86-62.
Iyi Monastir yari iri kumwe na Patriots mu tsinda, ndetse ikaba yarayitsinze (Monastir) amanota 91-75 mu mukino wa nyuma wo mu tsinda.
Andi makipe azakina umukino wa 1/2 cy’irangiza cya BAL ni Petro Atletico de Luanda muri Angola igomba guhura na Zamalek yo mu Misiri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


