Umuraperi Jermaine Cole uzwi mu muziki wa Amerika nka J. Cole, yashimiye ikipe ya Patriots BBC yamuhaye amahirwe yo gukina irushanwa rya BAL ndetse n’u Rwanda rwamwakiriye nk’umunyacyubahiro.
Ni mu butumwa uyu munyamerika yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
J. Cole washyuhije cyane mu imikino ya BAL, yakiniye ikipe ya Patriots BBC imikino y’amatsinda ayifasha kugera muri 1/4 cy’irangiza, mbere yo gusubira iwabo muri Amerika.
Kuba uyu muririmbyi yarasubiye mu gihugu cye imikino ya Basketball Africa League itarangiye byabaye nk’ibitungurana, bijyanye n’uko abenshi bari biteze ko azagenda ikipe ye irangije irushanwa.
Ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yari amaze kugenda abenshi bamushinje kugenda bucece.
J. Cole mu butumwa bw’ishimwe, yashimiye ikipe ya Patriots ku bw’amahirwe yamuhaye.
Ati: “Mwarakoze BAL na Patriots BBC ku bw’amahirwe mwampaye. Mwarakoze bagenzi banjye twakinanye, abatoza n’ubuyobozi ku bwo kumfata nk’umuryango. Nize byinshi mu byumweru bike twamaranye.”
Uyu muhanzi yakomeje ashimira ikipe ya Patriots ku kuba yaraye isezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique ikagera muri 1/2 cy’irangiza, aboneraho kuyifuriza amahirwe masa mu mukino igomba guhuriramo na US Monastir yo muri Tunisia.
Tariki ya 09 Gicurasi ni bwo umuhanzi J. Cole yageze hano mu Rwanda, yakiranwa ubwuzu n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda.
Uyu muraperi mu butumwa bwe, yishimiye uko yakiriwe mu rw’Imisozi igihumbi, ahamagarira uwaba wifuza kugurira urugendo ku mugabane wa Afurika wese kutibagirwa gusura u Rwanda.
Yagize ati: “Mwarakoze igihugu cyose cy’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali kutwakira. Kuri buri wese uteganya kujya no gusura umugabane, ngendeye ku byo numvise n’ibyo nabonye, ndagira ngo mbasabe gutekereza Kigali n’u Rwanda muri rusange.”
J. Cole yanashimiye buri umwe wese wamubwiye amagambo amutera akanyabugabo kubera ubunararibonye buke muri Basketball, ashimangira ko azikubita agashyi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


