Barack Obama yicishije bugufi cyane imbere ya Marcus Rashford

Sangiza iyi nkuru

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze imyato Marcus Rashford ukinira ikipe ya Manchester United, agaragaza ko akiri mu kigero nk’icye atigeze akora nk’ibyo uriya musore ari gukora.

Obama yashimagije Rashford kubera uruhare akomeje kugira mu kurwanya ubukene mu gihugu cye cy’Ubwongereza.

Obama na Rashford ubwo bari bahuriye mu kiganiro bifashishije urubuga rwa Zoom, uyu wahoze ari Perezida wa Amerika yamubwiye ko “ari kure cyane y’aho nari ndi ku myaka nk’iyawe.”

Rashford w’imyaka 23 y’amavuko yagize amahirwe yo kuganira na Obama uri mu banyapolitiki bakomeye ku Isi akanaba icyamamare, ubwo yari mu gikoni cye mu mujyi wa Manchester.

Obama yagaragaje ko ashyigikiye abakiri bato nka Rashford basanzwe bafatwa nk”imbaraga nziza mu bice batuyemo”.

Asa n’utera ingabo mu bitugu Rashford, yavuze ko “Nubwo waba ukora ikintu cyiza ku rugero ruto, ibyo bigira icyo bihindura, kandi ni ukwihuza kw’abantu bakora ibintu byiza mu gihe runaka ni byo bituma tuba beza uko ibisekuru bisimburana.”

Barack Obama yabwiye Marcus Rashford ko akiri muto atateganyaga ko azigera aba Perezida, yungamo ati: “Iyo nza kuba mfite impano yisumbuyeho, nakabaye wenda narahisemo kuba umukinnyi wabigize umwuga nka Marcus.”

Yunzemo ko ibikorwa bihindura imibereho y’abantu akenshi bitangizwa n’urubyiruko, Rashford amusubiza ko rimwe na rimwe hari ubwo batumva “uburyo ijwi ryabo rifite imbaraga.”

Uyu mukinnyi wa Manchester United watangije ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya inzara ku ishuri mu bana b’abakene, yunzemo ko “Iyo Perezida Obama avuze, nta kindi ukora kitari ugutega amatwi.”

Marcus Rashford ni umwe mu bakinnyi ba Manchester United baheruka gukorerwa irondaruhu banacibwa intege, nyuma yo gutsindwa na Villarreal ku mukino wa nyuma wa Europa league.

Uyu musore yagaragaje ko kuvugana na Perezida Obama birenze ukwemera, gusa ashimangira ko nyuma yo kugira amahirwe yo kuvugana n’umunyacyubahiro nk’uriya yumvise ari mu mutuzo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *