Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa, RIB imuta muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Nyaminani Daniel wari umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamagabe, nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

RIB ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Nyaminani kwaka no kwakira ruswa.

RIB yagize iti: “Nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga, RIB yafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa, kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.”

Uru rwego rwavuze ko Nyaminani afungiye kuri sitasiyo ya Gasaka, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yunzemo ko ishimira abakomeje gutanga amakuru kuri ruswa, inakangurira n’abandi baturarwanda bose guhagurukira kurwanya ruswa batangira amakuru ku gihe, kugira ngo ruswa iranduke burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *