Abakora umwuga w’uburaya bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, bakoze imyigaragambyo basaba ko umwuga wabo wavanwa mu byaha ukaba akazi kemewe n’amategeko.
Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Johannesburg, yitabirwa n’abakora uburaya barenga 200 bari baherekejwe n’inshuti zabo.
Abitabiriye iyi myigaragambyo bagaragazaga ko uburaya butagakwiye kwitwa icyaha, nyamara ari akazi kabatunze.
Uwitwa Constance Mathe uri mu bigaragambyaga, yagaragaje ko nta kuntu uburaya amazemo imyaka 16 bwakwitwa icyaha nyamara bwaramufashije kwigurira inzu.
Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo, gusa akazi yakoraga kakaba karamuhembaga ama-rands 1,000 yonyine ku kwezi (72,000Frw) adashobora kumutunga muri kiriya gihugu cya mbere gikize ku mugabane wa Afurika.
Undi witwa Dudu Dlamini ukora uburaya we yavuze ko kubera ukuntu bahigwa, bibasaba kwikwiza cyane kugira ngo hatagira ubamenya, ibituma bakora umwuga wabo batisanzuye.
Ku bwa Dlamini, ngo “uburaya ni umurimo, si icyaha.”
Abigaragambya kandi bagaragaye bafite ibyapa bitandukanye, biriho amagambo agaragaza ko umwuga wabo ukwiye gushyigikirwa.
Bati: “Uburaya ni umurimo, umubiri wanjye ni ubucuruzi, mureke guhohotera abakora uburaya, uburaya mubukure mu byaha,…”.
Imiryango itanga ubufasha ivuga ko muri Afurika y’Epfo habarurwa indaya ziri hahati ya 120,000 na 180,000.
Cyakora cyo amategeko agenga uburaya iki gihugu kigenderaho ashinze imizi mu gihe cy’ivangura rya apartheid, yemera ko indaya n’abakiriya bazo bakwiye guhanwa.
Abakora uburaya kandi bashinja abapolisi ba Afurika y’Epfo kubahohotera no kubaka amafaranga barangiza na bo bakabagana, ibituma batabona ubutabera bukwiye.
Umuryango SWEAT uvuganira indaya zo muri Afurika y’Epfo uvuga ko hari ubwo zikorerwa urugomo ndetse zikanafatwa ku ngufu, ariko zikabura aho zanyuza ngo zihabwe ubutabera.
Uyu muryango uvuga ko buri mwaka indaya 10 zicwa muri Afurika y’Epfo, gusa abapfa ntibimenyekane akaba ari bo benshi.

2 Responses
Imyigaragambyo ikomeye y’indaya zo muri Afurika y’Epfo (Amafoto)
Ntabwo Imana yaduhaye UMUBIRI kugirango tuwugurishe.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).