Perezida Tshisekedi yavuze ko aba yarageze i Goma, yabujijwe n’uko ‘ibibuga by’indege bifunze’

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yaraye atangaje ko we n’ubufasha we, Denise Nyakeru, baba barageze i Goma nyuma y’iruka rya Nyiragongo, gusa bakaba barahuye n’imbogamizi z’uko ibibuga by’indege bifunze.

Yabivugiye i Kinshasa mu kiganiro n’itangazamakuru cyarebagana n’iruka ry’iki kirunga n’imitingito ya hato na hato yarikurikiye, igasenya ibikorwa by’abaturage, abenshi bagahunga.

Perezida Tshisekedi yavuze ko iki kibazo gikomeye, gusa Leta iri kukibonera igisubizo, haba mu bijyanye no gufasha abaturage b’i Goma.

Yavuze ko nyuma y’iruka ry’iki kirunga, we n’umufasha baba barageze i Goma, gusa ubu ibibuga by’indege byo mu burasirazuba bw’igihugu birimo ikiri muri uyu mujyi byafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ingendo zo mu kirere.

Icyakoze Perezida Tshisekedi yavuze ko izuba ritararenga, gahunda yo gusura abatuye i Goma akiyifite, akaba ategereje ko uru rwego rwongera gufungura ibibuga by’indege, indege ye ikazagwaho.

Yagize ati: “Ibibuga by’indege ntibikora. Iki ni cyo kibazo mfite. Mba naragezeyo, ariko kubera ko ibibuga bidakora iriya, dutegereje urwego rushinzwe ingendo zo mu kirere.”

Perezida Tshisekedi mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’abaturage b’i Goma, aherutse guhagarika uruzinduko yagiriraga ku mugabane w’Uburayi, asubira muri RDC.

Yari yagiye kuri uyu mugabane tariki ya 16 Gicurasi, yitabira inama mpuzamahanga, anahura n’abahagarariye ibihugu n’imiryango bitandukanye. Yasubiye muri RDC tariki ya 23, nyuma y’umunsi umwe Nyiragongo irutse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Tshisekedi yavuze ko aba yarageze i Goma, yabujijwe n’uko ‘ibibuga by’indege bifunze’
    Iyo uca I Kigali. Ko impunzi zigera ikinshasa ari ho zinyuze. Muri gutinda gutabara Nyakubahwa Perezida, u Rwanda ruritanga abasirikari bagatwara impunzi mu modoka za bo. Iyo bageze iwanyu mufasha gute abanyantege nke? Guturana n’U Rwanda ntako bisa. Gusa ntamunoza.

  2. Perezida Tshisekedi yavuze ko aba yarageze i Goma, yabujijwe n’uko ‘ibibuga by’indege bifunze’
    Iyo uca I Kigali. Ko impunzi zigera ikinshasa ari ho zinyuze. Muri gutinda gutabara Nyakubahwa Perezida, u Rwanda ruritanga abasirikari bagatwara impunzi mu modoka za bo. Iyo bageze iwanyu mufasha gute abanyantege nke? Guturana n’U Rwanda ntako bisa. Gusa ntamunoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *