Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko bwamagana abigize abavugizi b’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ko Leta y’uRwanda yica abayirokotse, ko ntawabibatumye kuko inzego zivugira abarokotse Jenoside zubatse neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku nzego z’ibanze ndetse n’abari mu mahanga bafite uko bavugirwa n’izo nzego, ko abiha kuvuga ibindi ari abagifite agatima ko gusubiza abanyarwanda mu byo bavuyemo, bakaba bagomba kwamaganwa.
Ni bimwe mu byavuzwe n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Bagirishya JMV mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 3547, irimo 3500 yari ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Save n’indi 20 yari ishyinguye mu rwa Wimana, aha hombi hakaba ari mu murenge wa Ruharambuga, n’indi 27 yari ishyinguye mu mva mu ngo, yose ikaba yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 29 Gicurasi, mu rwibutso rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge.

Mu ijambo rye, Bagirishya JMV yavuze ko abarwanya Leta y’u Rwanda mu maturufu bakoresha harimo iy’uko ngo Leta yica abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kandi mu by’ukuri abarokotse izo mvugo ntaho bahuriye na zo kuko bashima ibyo Leta ibakorera byose, hakaba hari abigize abavugizi b’abarokotse Jenoside kandi ntawabibatumye bagera n’aho barenga umurongo bakavuga ko Leta yica abarokotse.
Ati: “Abigize abavugizi b’abarokotse Jenoside,bavuga ko Leta yica abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ntabwo abo bantu twabatumye, ntituri kumwe na bo,twe dushimishwa n’ibyo Leta itugenera, tukanashimishwa n’ingengo y’imari igenera abarokotse, mwumvise umubare w’abari kubakirwa n’abasanirwa amazu, bivuga ngo abavuga amagambo atandukanye n’ibyo tuvuga ntaho duhuriye na bo, ni abashaka kongera guhembera amacakubiri yaranze igihugu cyacu mu bihe byashize.’’
Aganira na Bwiza.com, Bagirishya yavuze ko yabigarutseho mu ijambo rye kuko biri mu mvugo zikoreshwa n’abarwanya igihugu bari hirya no hino mu mahanga, agasanga ababivuga babiterwa n’inzara no gushaka kurisha akarimi bashaka kurisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Asanga aho gukomeza gukwirakwiza imvugo nk’izo zitagize icyo zimariye abanyarwanda, bataha mu gihugu cyabo bagafatanya n’abahari ku cyubaka aho gukomeza amagambo nk’ayo, bitaba ibyo Bagirishya agakomeza asaba Leta ko yakora ibishoboka byose ababikora bagashakishwa, bagafatwa bakabihanirwa, urubyiruko na rwo akarusaba gusubiza izo mvugo rwerekana ibyo igihugu kimaze kugeraho gikesha guhuza abagituye bose.
Ati: “Dusaba Leta ko abantu nk’abo bashakishwa bagahanirwa ibyo birirwamo, urubyiruko rwo tukarusaba kwamagana imvugo nk’izo rushira amanga yo kuzisubiza,abo bazagera aho babone ko bataye umurungo bawugarukemo cyangwa bahanirwe ayo mahano bakora.’’
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith na we wari waje gufata mu mugongo abashyinguye ababo, yabigarutseho, avuga ko abanyarwanda badakwiye kwirara kuko abahekuye igihugu batarava ku mugambi wabo.
Ati: “Ndagira ngo nibutse ko abahekuye igihugu batarava ku mugambi wabo mubisha. Ntidukwiye rero kwirara, ntidukwiriye kubaha amatwi ndetse n’umwanya wo kugira ngo baducengezemo ingengabitekerezo ya Jenoside, y’urwango cyangwa se y’amacakubiri. Tugomba gufatana urunana tugashyira imbere ndi umunyarwanda,tukarwanya uwo ari we wese watubibamo amacakubiri, kuko ntawakwifuza gusigira abana be igihugu cyuzuye amacakubiri n’inzangano.’’

Iyi mibiri 3547 yashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba ihasanze indi 15.629, aha uru rwibutso rwubatse hakaba hari ikibuga cy’umupira abenshi muri ba biciweho ubwo bahahungiraga hakarokoka mbarwa, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie akavuga ko ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo imibereho y’abarokotse irusheho kuba myiza, mu bibazo byabo bugihanganye na byo hakaba icy’amazu y’abatishoboye muri bo agenda asaza, akagenda asanwa cyangwa hubakwa andi uko ubushobozi bubonetse.



