Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko umuhanzi Aimable Karasira wahoze yigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda yahamagajwe na RIB ku mpamvu zitaratangazwa. Ntwali John William kuri Twitter yatangaje ko ” Karasira yasabwe kwitaba ku biro bikuru bya RIB i Kigali (Kamukina) nta kubura cyangwa ngo akerererwe.” Amakuru avuga ko Karasira yaba yahamagajwe n’umukozi wa RIB witwa Habyarimana Philbert Sebagabo wakoresheje nimero ya telefoni, akamubwira ko agomba kwitaba kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 mu gitondo. Ntwali we avuga ko yavuganye na Karasira ukunze kumvikana anenga bimwe mu bikorwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, akamubwira ko ari mu nzira zigana kuri RIB. RIB ntiratangaza niba koko yatumijeho Karasira n’icyaba cyatumye imutumizaho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abayobozi ba ADEPR bateye ibuye mu gihuru\\Youtube si yabo barihuse\\Amadini agiye kwiyongera
youtube.com

2 Responses
Biravugwa ko Karasira Aimable yatumijweho na RIB
Jyewe rero uyu mugabo Karasira ndabona afite ihungabana rikomeye cyane cyane. Niba ibintu avuga ari ukuri byarabaye, yafashwa kwivuza , ariko ahari wasanga avangamo no gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Gusa avuwe, yatangira gutekereza neza, akakira amateka ye, akabaho abohotse mu mutuma.