Abadepite basuzumye itegeko rishobora gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye igikorwa cyo gutora itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, rikaba ryitezweho no gukumira abanyamahanga kubona ubutaka uko bishakiye.

Iri tegeko kandi rizafasha abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka buri munsi ya hegitari 1, rikazasimbura iryari ririho ryo muri 2013 bigaragara ko ryari ririmo ibyuho.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zakozwe ku Itegeko rigenga ubutaka risanzweho ryo mu 2013, harimo ko nko ku birebana n’ubukode burambye, imyaka y’ubukode burambye iziyongera ariko ntigomba kurenga 99 ugereranyije n’imyaka 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.

Ku Munyarwanda igihe cy’ubukode ngo kizajya gihita cyongerwa batagombye kubisaba.

Iri tegeko kandi rinateganya integuza yanditse y’iminsi 90 aho kuba 15 y’akazi yari mu itegeko risanzweho kugira ngo Leta ishobore gusesa ubukode burambye, iyo ukodesha atubahirije inshingano zikubiye mu masezerano y’ubukode burambye.

Perezida wa Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko mu itegeko rya 2013 harimo ibyuho byinshi binakurura imanza za hato na hato ariko ko iri tegeko rizabikemura.

Uwera avuga aho iri tegeko ritandukaniye n’irindi. Ati ”Ibishya birimo ni byinshi kandi biraziba icyuho cyagaragaraga muri iri tegeko rya 2013, ntanze nk’ingero muri uyu mushinga w’itegeko igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe mu itegeko ryo mu 2013, iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe.”

Ku birebana n’imicungire y’ubutaka bwa Leta, ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’inzego z’ibanze, muri rusange buzajya bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo kandi ninayo buzajya bwandikwaho, noneho izindi nzego za Leta n’inzego z’ibanze zigumane uburenganzira bwo kubukoresha aho kuba ubwazo nk’uko byari bimeze mu Itegeko rigenga ubutaka ryo mu 2013.

micungire y’ubutaka no kugenzura imikoreshereze yabwo ku rwego rw’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, byari mu nshingano z’Ibiro by’Ubutaka hakurikijwe Itegeko rigenga ubutaka ryo mu 2013.

Ubu Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere, nizo zishinzwe imicungire y’ubutaka no gukurikirana imikoreshereze yabwo ku rwego rw’Akarere cyangwa urw’Umujyi wa Kigali.

Biteganijwe ko ku wa Kabiri hazakomeza igikorwa cyo gutora ingingo ku yindi z’iritegeko zifite ingingo zigera kuri 89.

RBA

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *