Kugira amazina nk’ayabari mu Rwanda bituma hari abatwiyenzaho- Meya Bizimana ku kibazo cya Gen Kayihura

Sangiza iyi nkuru

Meya w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana avuga ko kuba Abafumbira baturanye n’ u Rwanda, hakaba hari abo bahuje nabo amazina, hari ababyuririraho muri Uganda, bakabigirizaho nkana mu gihe hari ikibazo hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro na The Daily Monitor ku kibazo cya mwenewabo Gen Kale Kayihura, nibwo yatangaje ibi avuga ko atari ku Rwanda gusa, ko bibaho no kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuko hari abo bahuje amazina mu bahabarizwa.

Bizimana wakomeje kurwana kuri Gen Kayihura anamusabira imbabazi, avuga ko yizeye ko uyu mujenerali azababarirwa.

Yagize ati ” Kuba tuduye ku mipaka n’ibihugu bitatu kandi tukaba dusangiye amazina na bamwe mu baba mu Rwanda no muri DRC bituma hari abatwiyenzaho igihe habaye ibibazo mu bihugu duturanye.”

Abel Bizimana ashaka kumvikansiha ko Gen Kayihura kumuhuza n’ibyaha byo gushimuta Abanyarwanda bakoherezwa i Kigali, bishingira kuba ari Umufumbira.

Yemeza ko Gen Kayihura akiri indahemuka ku gihugu. Ati ” Gen Kayihura yatweretse ko ari indahemuka n’igihe yari arimo kuregwa. Ntiyigeza ahamagarira abantu be guteza akavuyo nk’uko byagiye bigenda ku bandi bajenerali bagiye bafatwa mu bihe byashize. Igihe cyose twahuraga na we, yadusabaga kwizera Perezida Museveni.”

Gen Kayihura yakunze guhakana ibyaha bimuhuza n’ u Rwanda, avuga ko atigeze aba umugambanyi ku gihugu, umuryango no ku bantu be.

Gen Kayihura uretse Dr Mateke Philemon, ni undi Mufumbira ukomeye mu butegetsi bwa Museveni.

Yirukanwe ku kuyobora Polisi ya Uganda kuwa 14 Werurwe 2021, agezwa mu nkiko ku byaha we yahakanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *