SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru ko abaperezida bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bateye utwatsi ko Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zajya muri Mozambique isumbirijwe n’intagondwa ziyitirira Idini ya Islam zayogoje bimwe mu bice by’icyo gihugu.

Inama ya Troika yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize muri Mozambique yarimo abakuru b’ibihugu bari kumwe na mugenzi wabo, Filipe Jacinto Nyusi, banze ko u Rwanda rwakwitabira iyo nama yagarukaga ku myiteguro yo kujyana ingabo muri Mozambique.

SADC kuva mu mwaka ushize, ifite umugambi wo kujyana ingabo muri Mozambique ngo zihagarure umutekano gusa inama iheruka, bivugwa ko abarimo: Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, uwa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Zimbabwe, Dr Emmerson Mnangagwa na Zanzibar Hussein Ali Mwinyi basanze atari igitekerezo cyiza.

Ubwo iyo nama ya Troika yategurwaga mbere gato, Perezida Nyusi wa Mozambique yari yatanze igitekerezo ko u Rwanda rwayitabira, abandi babitera utwatsi nk’uko The Chronicles dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Amakuru akomeza avuga ko abandi baperezida babwiye Nyusi ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambique kugarura umutekano, rwanyura mu buryo buteganywa na SADC busanzwe buhari.

Icyumweru kimwe mbere y’uko inama iba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor yabwiye News24 ngo ” (…) SADC niyo igomba kuyobora iki kibazo. Hari ibihugu bimwe byagiranye amasezerano na Mozambique ariko igitekerezo cyacu ni uko SADC ari iza mbere kuri iyi ngingo.”

Biravugwa ko ibihugu nka Amerika (USA), Portugal n’ u Bufaransa nabyo byifuza kujya muri Mozambique.

SADC iteganya kohereza abasirikare ibihumbi bitatu muri Mozambique. Amakuru yagiye hanze avuga ko muri aba, 1,500 bagomba kuba ari ba kabuhariwe mu mirwano, bashinzwe operasiyo zihariye.

Ntibizwi niba u Rwanda ruzemera kohereza abasirikare barwo hagendewe ku buryo SADC ishaka ko bikorwamo mu gihe rutayibereye umunyamuryango.

Mozambique ihanganye n’umutekano muke mu majyaruguru yayo akungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro na peteroli. Habarurwa abantu 2,800 bishwe mu gihe ibihumbi byinshi bavuye mu byabo.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bya: Angola, Botswana, Comoros, Democratic Republic of Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, South Africa, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Macro yacecekesheje abumvaga ko bitashoboka\abanyarwanda bitegure rwose! Hari ibintu-Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    Mushoboye iki sadc ntiyabahomboye muri gufasha m23 ngo musica kikwete Ubu arihe

  2. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    Mushoboye iki sadc ntiyabahomboye muri gufasha m23 ngo musica kikwete Ubu arihe

  3. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    devid turaguteyintege cane ushiramwo ubushishozo mwivyo uvuga

  4. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    devid turaguteyintege cane ushiramwo ubushishozo mwivyo uvuga

  5. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    Muraho!

    Abanyarwanda numva twakwishima cyane tura utse twemerewe kuba abanyamuryango ba SADC kuko harimo inyungu nyinshi muri Business.

    Abatifuza ko RDF ijya gufasha Mozambique nibirwarize , gusa ikiremwa muntu kirimo kuharenganira kdi RDF ifite ubushobozi bwo guhashya izo nyeshyamba.

    SADC Members Think big.

    Thanks.

  6. SADC yateye utwatsi ko RDF yajya muri Mozambique
    Muraho!

    Abanyarwanda numva twakwishima cyane tura utse twemerewe kuba abanyamuryango ba SADC kuko harimo inyungu nyinshi muri Business.

    Abatifuza ko RDF ijya gufasha Mozambique nibirwarize , gusa ikiremwa muntu kirimo kuharenganira kdi RDF ifite ubushobozi bwo guhashya izo nyeshyamba.

    SADC Members Think big.

    Thanks.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *