Umugabo witwa Daniel Christos ukomoka muri leta ya Somalia yateje urujijo ubwo yatungukaga mu mujyi wa Nairobi muri Kenya agendesha ibirenge atambagira umujyi, ubwo abantu benshi bamubonaga bagatangira kumwitiranya na Yesu Christ uvugwa muri Bibiliya.

Uyu mugabo ukiri muto mu myaka akaba anafite amazina ajya kwitiranwa n’aya Yesu, ahakana yivuye inyuma ko atari Yesu, dore ko n’abantu batari bacye bamukurikira aho agiye baziko ari yesu bakurikiye.
[ad id=”44145″]
Muri gahunda yihaye yo kuzenguruka isi mu rwego rwo gutembera, uyu mugabo agira ati ”Sindi Mensiya nk’uko mubinyita, yemwe nta nibyo nigeze nifuza.”

Akomeza avuga ko nta sano afitanye n’abo mu muryango wa bikira Mariya yewe ko yibereyeho ubuzima busanzwe ndetse ko ari umuntu usanzwe.
Daniel Christos ngo amaze imyaka 7 akora program zo muri za mudasobwa zizwi nka soft, aka kakaba ariko kazi ke ka buri munsi kuko ari nabyo yize akaba ari Injeniyeri muri aka kazi.

Yamamaye cyane kuri za televiziyo zo mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika kubera imiterereye ye itangaje ndetse n’imyitwarire.
Aho ari, usanga abantu bamwoza ibirenge kuko kuba abahakanira ko ari Mensiya byagoye abaturage kubyakira.
Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yo muri Kenya, yavuze ko afite imyaka 22 gusa y’amavuko, akaba anywa byibuze uturahuri 20 tw’ikawa ku munsi.
[ad id=”44145″]
Avuga ko kubaho atembera aribyo akunda kuruta uko yakorera akazi ke ahantu hamwe ari nacyo cyatumye afata umwanzuro wo kujya atembera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, muri ino minsi akaba ari gukorera ingendo ze ku mugabane w’Afurika.

Daniel Christos afite abwanwa burebure n’imisatsi miremire, ari nabyo bituma abantu benshi bamwibeshyaho.
Agira ati”usanga abantu benshi iyo bambonye bambwira ngo urakaza neza Yesu, ariko njye nkumva bisekeje kuko ndi umuntu usanzwe.

[ad id=”44145″]

Aho ari usanga abantu bamwifotorezaho.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


