Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru- Umwavoka wa Ntamuhanga

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wa Ntamuhanga Cassien, Simao Henrique Buque avuga ko kuri ubu bafite ubwoba, bagishakisha amakuru kuko we n’abakoranaga n’umukiliya we batazi neza aho aherereye.

Simao Henrique Buque yabwiye BBC ati: “Ku makuru turi kumva, turi gukora ibishoboka ngo tumenye ukuri kubyo kumujyana aho ariho hose.”

Ntamuhanga yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 23/05 ku kirwa cya Inhaca kiri mu burasirazuba bwa Maputo aho yari asigaye atuye, nk’uko polisi yabyemereye umunyamategeko we.

Hari amakuru avuga ko uyu yaba yarashyikirijwe Ambasade y’ u Rwanda i Maputo ariko nta rwego bireba rwari rwemeza ayo makuru.

Uyu munyamategeko ati ” Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru… ariko ubushize umukozi wacu yagiye kuri ambasade y’u Rwanda batubwira ko ntacyo bazi kuri Cassien Ntamuhanga”.

Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa babwiye BBC ko bamenye ko abapolisi bashyikirije Cassien Ntamuhanga ambasade y’u Rwanda ngo imwohereze mu gihugu cye.

ClĂ©ophas Habiyaremye, uhagarariye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique avuga ko kugeza ubu batazi neza aho Ntamuhanga aherereye.

Ntamuhanga amaze gufatwa byamenyeshejwe UNHCR ya Mozambique kuko afite ibyangombwa nk’impunzi, nk’uko Habiyaremye yabibwiye BBC. Avuga kandi bagashyizeho umunyamategeko wigenga wo kumwunganira mu mategeko, ariko hashize iminsi atemerewe kugera ku mukiliya we.

Ku kuba Ntamuhanga yaba yakoherezwa mu Rwanda, Simao Henrique Buque avuga ko n’ubwo atavuga ko byabayeho gusa ngo ntibishoboka, akavuga ko hari impungenge z’aho Ntamuhanga aherereye.

Mu 2017 Ntamuhanga yatorotse gereza mu Rwanda aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba, mu kwezi gushize yakatiwe adahari indi myaka 25 ku byaha nk’ibyo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Macro yacecekesheje abumvaga ko bitashoboka\abanyarwanda bitegure rwose! Hari ibintu-Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru- Umwavoka wa Ntamuhanga
    Ariko guhana umunyabyaha nibyo byabaye ikibazo? abavuga ibi bakabaye bashimishwa nuko umunyabyaha yahaniwe ibyaha aregwa

  2. Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru- Umwavoka wa Ntamuhanga
    Ariko guhana umunyabyaha nibyo byabaye ikibazo? abavuga ibi bakabaye bashimishwa nuko umunyabyaha yahaniwe ibyaha aregwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *