Umunya-Uganda Zari Hassan yavuze ko nta kibazo abona mu kuba yarara mu nzu y’umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, mu gihe hari ibihuha by’uko aba bombi bari mu nzira zo gusubirana.
Ni nyuma y’uko Zari kuri ubu uri mu gihugu cya Tanzania ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ari mu rugo rwa Diamond.
Mu Ugushyingo umwaka ushize na bwo Zari yari mu gihugu cya Tanzania, aho we n’abana be bamaze iminsi bari mu rugo rwa Diamond Platnumz.
Uyu mugore aganira na Wasafi FM, yavuze ko yagarutse muri Tanzania mu mishinga afitanye na Company yitwa Softcare diapers brand, ariko nanone no kugira ngo ashyire Diamond abana be.
Zari yavuze ko mbere yo kuza muri Tanzania avuye muri Afurika y’Epfo, yabanje kuvugana na Diamond akamusaba kuzana n’abana be.
Ati: “Diamond yambwiye kuzana n’abana kugira ngo amarane na bo igihe mu gihe njye ndi mu kazi.”
Zari abajijwe niba yaba ari kurara mu rugo rwa Diamond, yavuze ko “Nta kibazo na kimwe mbona mu kurara mu rugo rwa Diamond. Ni umubyeyi w’abana banjye kandi ruriya ni urugo rwabo. Diamond na we kandi nta kibazo abona mu kuba narara iwe.”
Hari amakuru avuga ko Diamond mu rugendo aheruka kugirira mu gihugu cya Afurika y’Epfo yaraye rugo rwa Zari, gusa uyu mugore yahakanye ko byigeze bibaho.
Ati: “Kuva ku munsi wa mbere nabwiye King Bae [umugabo we mushya] ko Diamond aza kuba ari mu mujyi, bityo ko yifuza kuba ari kumwe n’abana. Nta muntu wo kubatekera bari bafite [Diamond n’itsinda rye].”
“Yarampamagaye [Diamond], ansaba kubatekera kubera ko nta muntu wo kubatekera wari uhari. Nabibwiye umugabo wanjye, ambwira ko ari byiza kuba nabatekera.”
Zari na Diamond kuri ubu bafitanye abana babiri, batandukanye ku munsi w’abakundana muri 2018, nyuma y’igihe kinini uyu mugore ashinja uriya muririmbyi gukuza ingeso y’ubusambanyi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


