Amakuru BWIZA itaremeza avuga ko Me Bukuru Ntwali, afite umuhungu witwa Enock Ngoga, wagiye kuri Twitter, akoresha amagambo akakaye ku rupfu rw’uyu munyamategeko kugeza ubu rutarasobanuka neza. Mu ntangiro z’icyumweru, Me Bukuru yahanutse ku igorofa ry’Inkundamahoro i Nyabugogo gusa bamwe bavuga yaba yarishwe, abandi bati yariyahuye. Ni ingingo itavugwaho rumwe mu gihe iperereza ritararangira ngo ribwire rubanda ibyabaye. Mu kababaro ko kwibuka uyu mubyeyi, Ngoga avuga Me Bukuru yakoze neza mu kuvugira Abanyamulenge,ngo bizakomeza gukorwa gusa ngo ” Igihe kizabigena.” Ygaize ati ” Wakoreye ibyiza Congo. Ruhukira mu mahoro Papa. Ni igihe ko abakiri bato batera ikirenge mu cyawe ku bwa Congo nziza. Imana ikwakire mu bwami bwayo. Igihe nicyo kizabigena. Si igihe cya nyacyo kuri njye ubu kuba ngira ibyo mvuga.” Enock Ngoga bigaragara ko ari umwe mu barajwe ishinga no kwamagana ibikomeje kuba ku Banyamulenge kuko ubutumwa bwe bwinshi bwiganje kuri Twitter, burimo kwamagana ibihabera. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Macro yacecekesheje abumvaga ko bitashoboka\abanyarwanda bitegure rwose! Hari ibintu-Assouman
youtube.com

4 Responses
Uwo bivugwa ko ari umuhungu wa Me Bukuru mu mvugo ikakaye ku rupfu rwa Se
Nyagasani akomeze umuryango w’uyu mubyeyi watabarutse, ntibyoroshye ku mwana kumva ibi bigambo abanyamakuru bakwirakwije, bashoborwa n’uwabarega. Uyu mumama bakwije ngo yacice uyu mugabo we inyuma bituma yiyahura atari byo ubu abareze bakwisobanura gute? Abantu bakwiye kujya birinda kwihutira kuvuga rwose. Umuntu mbere yo kuvuga yagiye yishyira mu mwanya w’undi koko!

Ariko u bundi kuki umugorewe atigeze agaragara niba yaraharkoko?nikibazo pe.
Uwo bivugwa ko ari umuhungu wa Me Bukuru mu mvugo ikakaye ku rupfu rwa Se
Ariko u bundi kuki umugorewe atigeze agaragara niba yaraharkoko?nikibazo pe.