Muhanga: Ni nde uzahoza abaturage amarira bavuga ko batewe no kwamburwa na Leta?

Sangiza iyi nkuru

Nta rwego rw’ubuyobozi bwo hejuru abaturage batuye mu dugudu wa Kigarama ho muri Muhanga batagejejemo ikibazo cyabo kuko no mu biro bya perezida wa Repubulika bagejejeyo ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafatiriwe n’akarere ariko kubona igisubizo gihamye byarananiranye kugeza ubwo ubu hashize imyaka irenga ine (4) batemerewe guhinga imyaka iyo ari yo yose uretse ibishyimbo
Aba baturage batuye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga babariwe amafaranga y’ingurane babwirwa ko akarere kazabishyura mu ngengo y’imari ya 2013/2014 none kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, gusa irimbi ry’akarere babwiwe ko rizashyirwa ahari mwabo ntiriratangira gukoreshwa,
Ni irimbi rizaba riri ku buso buyingayinga ½ cy’umudugudu wa Kigarama wose, uharebye wese avuga ko n’ubusanzwe hataberanye n’irimbi kuko ari ku butaka bwiza bwakwera imyaka y’ubwoko bwose, bwiza.com ikigera muri aka gace yakirijwe amarira y’ababyeyi bakuze bitsa cyane ku kuvuga ko bashonjeshejwe n’ubutegetsi bwababujije guhinga ntibunabishyure.
Kopi z’amabaruwa zibitswe n’aba baturage zigaragaza ko ntaho batagejeje ikibazo cyabo

bafite amabaruwa bandikiye inzego nyinshi
bafite amabaruwa bandikiye inzego nyinshi

[ad id=”44145″]
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagiyeyo bakirwa n’uwitwa Jean Paul wari kuri reception mu mwaka ushize, uyu yahamagaye Meya Mutakwasuku amubaza impamvu batishyura abaturage amusubiza ko bazishyurwa mu ngengo yimari yari gukurikiraho, muri MINALOC kandi ngo bahasanze umuyobozi ushinzwe intara y’Amajyepfo nawe uretse kubihanganisha no guhamagara ngo ntacyo byatanze.
Mu biro bya Minisitiri w’intebe (PRIMATURE) aha naho bagiyeyo bahasiga ibaruwa isaba kurenganurwa nabwo uwari kuri reception abizeza ko bizakurikiranwa.
DSC 2032
Umuvunyi mukuru we yabwiye aba baturage ko yakira ahanini ibirego mu gihe bo bashakaga kurenganurwa, icyakora naho bahasize ibaruwa isaba kurenganurwa gusa bababwira ko bafite ibirego byinshi ku buryo icyabo kizagerwaho mu mezi ari imbere.
Kwa perezida Kagame naho bagiyeyo, nyuma yo gushaka uko bavugana na perezida ariko ntiboroherwe no kumubona, aba baturage bavuga ko bagiye aho akorera bakahasiga ibaruwa ndetse ngo perezidanse yaje kohereza intumwa zije gukurikirana ikibazo cyabo ariko zitaha zemerewe n’umuyobozi w’akarere ko kizakemuka mu kwezi kwa kabiri cyangwa mu kwa mbere 2017.
Iyi yandikiwe Perezida wa Repubulika
Iyi yandikiwe Perezida wa Repubulika

Kuki bwiza.com yasuye abatuye muri Kigarama ya Muhanga?
Byabaye ngombwa ko iki kinyamakuru gisura aka gace nyuma y’uko umwe muri aba baturage yinginze cyane umuyobozi mukuru amusaba kujya kureba akarengane n’ubwigunge bashyizwemo n’ubutegetsi,
Ibyangombwa by’ubutaka bwabo byarafatiriwe
Ibyangombwa by’ubutaka bari barahawe nyuma yo kubwibaruzaho ubu bibitse mu karere ka Muhanga kugirango aba baturage batagira aho bagwatiriza ubutaka bwabo kuko bemejwe ko butakiri ubwabo.
Hamaze kwishyurwa mbarwa
Abantu batarenga 15 gusa nibo bamaze kwishyurwa mu gihe abaturage bagombaga kwishyurwa bose ari abatuye mu ngo 57, bivuze ko imiryango igera kuri 42 utuwe n’abantu basaga 300 ari yo isigaye mu gihirahiro, aba basigaye banavuga ko kwishyura bishobora kuba byarabayemo amanyanga.
Kugirango abishyuwe nabo bishyurwe ngo byasabye kwitabaza minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na TV1,
Uwitwa Ndacyayisaba Faustin ati “Meya yaratubwiye ati muri caisse y’Akarere harimo amafaranga miliyoni 69 gusa, dukomeje gutabaza nibwo bapfuye kwishyura bamwe,”
Meya Mutakwasuku Yvone ngo yabwiye intumwa zari zivuye muri perezidansi ko hamaze kwishyurwa abaturage 15 ngo bahawe miliyoni 64 ngo hakaba habura miliyoni 270 nk’uko Meya Mutakwasusuku ngo yabisobanuriye MINALOC akiyobora Muhanga
[ad id=”44145″]
Kubera ko Ntawuburana n’umuhamba ngo banabariwe nabi
Byabaye ngombwa ko ngo babarirwa inshuro zigera kuri ebyiri, bwa mbere babariwe kuri 500Fr/m2, hadaciye kabiri ubuyobozi buragaruka bubabwira ko ngo bwari bwibeshye bukabaha menshi buhita bubabarira kuri 250Fr/m2, ibi ngo byatumye amafaranga bari babwiwe mbere bisanga agabanyutsemo kabiri,
Bereka umunyamakuru ukuntu isambu zabo zari nini ariko zigahendwa n'Abategetsi
Bereka umunyamakuru ukuntu isambu zabo zari nini ariko zigahendwa n’Abategetsi

Ndacyayisaba Faustin ati “Nabanje kwanga utwo dufaranga bambwiraga bazampa kuko numvaga ari make cyane, umugore akomeza kumpatira gusinya ndanga barinda bagenda ariko bukeye umuntu umwe arambwira ngo bishobora kuzamviramo kuyabura yose kandi n’ubutaka nkabwakwa ubwo mbwira umugore nti uzapfe kujya gusinya, nyine Ntawuburana n’umuhamba”
Ati “Meya naramubajije nti ese uwabaruye bwa mbere si umukozi wanyu? yaransubije ati no mu ishuri abana bari kwiga bose baba ari abanyeshuri ariko umwe birangira abaye umuswa”
[ad id=”44145″]
kubera gutinda kwishyurwa aba baturage banafite impungenge ko amafaranga bazahabwa kuri ubu atakijyanye n’ubutaka bwabo, ngo ahantu basabwaga kugura miliyoni 2 ubu zabaye enye nyamara akarere ko ntigashaka kongera kubabarira bijyanye n’igihe
Ese kutishyurwa byabateje ingaruka zimeze zite?
Abana ntibakiga
Abana ntibakiga

Uwitwa Ntoragurwa Aloys yagize ati “Byatugizeho ingaruka, aho twakabonye ngo tuhashyire imikorere ubu twarabibujijwe, reba nk’izi nsina kera zari nziza tuzikorera tugasarura ariko ubu ntitwemerewe kugira icyo dukora”
Akomeza agira ati “Nkubu kuva aho batuburije, ISAR yazanye imbuto y’insina nziza za ‘fiya’ iziha abaturage ubu none bari gutema ibitoki bameze neza, twe twagizengo dufate kuri izo nsina baratwiyama baradushishwuriza ngo ntitugomba gutera insina kuko tuzavamo, hashize imyaka kuko abazifashe ubu bari kuzisarura”.
Ikindi kibazo byakururiye ngo n’icyabajura n’ ibisambo byo ku ngufu, ubu ngo umuntu araza agatema igitoki cyangwa igiti wari uzi ko ari cyawe wavuga akakubwira ngo ni ibya leta mwe barababariye aha ntihakiri ahanyu.
uyu musozi uzagirwa irimbi
uyu musozi uzagirwa irimbi

[ad id=”44145″]
Uretse ibyo bibwa, aba baturage banavuga ko ubwabo hari ibikorwa remezo byabo biyangirije nk’amashyamba basaruye ikubagahu ateze kuko bababwiye ngo nibasarure bazabimura, n’ibindi byinshi biyangirije ubu bari kwicuza.
Amadeni ngo ni impande zose naho abanyeshuri bo barabiretse
Kubera kwizera ko bazishyurwa bakabona amafaranga, ubu barimo amadeni y’abaturanyi agahishyi, Musabyeyezu Vestine yagize ati “Kubera icyo kizere badushyizeho nafashe amadeni utabara, umuntu arasonza akaguza, umwana yakenera ishuri ukaguza, mbese ubu ndimo amadeni ntiwareba”
Bavuga ko batunzwe n’ubugari bwitwa“Shirumuteto” batazi aho buturuka, ngo bugura 350Frs ubundi ngo bakaburisha isombe n’ubunyobwa cyangwa dodo n’ubunyobwa hanyuma mu ijoro bakarara baruka umutwe wamenaguritse, ibi byose bemeza ko babitewe n’ubukene bwo kubuzwa guhinga amasambu yabo mu gihe cy’imyaka ine.
Abasore baragumiwe
Ubundi kugumirwa bizwi ku bakobwa, i Muhanga ho igumirwa ryabaye iry’ab’ibitsina byombi, abasore bari bagejeje igihe cyo kubaka ngo barongore barabibujijwe abandi bacika intege, bategereza uruzaza.
Umwe ati “Nanjye se ubu mba ntafite FIYA? abateye fiya ubu barenga bengura ariko twebwe barazitwimye”.
Si ukutubaka inzu nshyashya gusa bibujijwe kuko no gusana iyangiritse bitangirwa uburenganzira n’akarere
[ad id=”44145″]
gusana inzu bisabirwa uburenganzira ku karere
gusana inzu bisabirwa uburenganzira ku karere

Abasore bubakaga amazu barabihagaritse
Abasore bubakaga inzu barabihagaritse

None mwumva byagenda bite?
Mwumva babakorera iki?
Mwumva babakorera iki?

Nyirayoboka Belancile yagize ati“Uko byagenda kurahari, icyakora rwose no mu kubitangaza uzabivuge neza, mu kuri ntituri kurega leta, ntidushaka guhangana n’ubuyobozi, icyo dushaka ni ukurenganurwa, bakatwibuka kuko ubona ko abayobozi bo babifata nkaho bidakomeye, ntibabona akababaro kacu pe”.
Faustin we ati “ Njye uko nari kubigenza kuva na kera nari kureka abantu bakikomereza imirimo mu butaka bwabo hanyuma nabona amafaranga nkahita mbabarira nkabishyura bakagenda, amafaranga yabuze imyaka ine yose tuba twarakoze byinshi”.
[ad id=”44145″]
Iki kibazo cyatangiye Muhanga iyoborwa na Meya Mutakwasuku Yvonne, kuri ubu iyoborwa na Uwamariya Beatrice, umunyamakuru wa Bwiza.com yageze ku biro bw’Akarere ka Muhanga ku wa 29 Ugushyingo 2016 guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi z’igicamunsi (11h-16h00’’), muri iki gihe cyose yagerageje kuvugana na Meya Uwamariya ariko birananirana bitewe n’akazi kenshi avuga ko yari arimo.
Umunyamakuru akihagera yahamagaye telefone ya Meya ntiyayitaba, amwoherereza ubutumwa bugufi amubwira aho ari n’icyo ashaka, meya yamushubije ko ari mu nama n’abakandida ku mwanya w’uzasimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu amubwira ko bavugana saa munani (14h00), zigeze umunyamakuru yongeye guhamagara meya noneho amubwira ko yagiye kuri tere (Terrain) kwereka ibintu abashyitsi, aha yamuhaye gahunda ya saa cyenda ariko zigeze bwo yavuze ko ari mu yindi nama (Video conference) kandi ko atazi igihe irangirira.
Kugeza saa kumi n’ebyiri Meya Uwamariya yari akiri mu nama nk’uko yakomeje kubibwira umunyamakuru kuri telefone.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *