Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’

Sangiza iyi nkuru

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatambukaga kuri Radio 10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kiri mu minsi yacyo ya nyuma nyuma y’ibyiswe kugambanirwa na zimwe mu nzego zikomeye ziyobora Siporo Nyarwanda.

Ku mugoroba w’Ejo ku wa Kane ni bwo hakwirakwiye inkuru ivuga ko iki kiganiro kiza imbere mu bya siporo byari bikunzwe mu Rwanda kizaba cyamaze kuvaho bitarenze ku itariki ya 01 Nyakanga uyu mwaka.

Amakuru yavugaga ko isenyuka ry’iki kiganiro rishinze imizi ku kuba hari abayobozi muri Minisiteri ya Siporo batagikunze kuva cyatangira, bijyanye n’uko batishimiye uburyo abanyamakuru bagikora banenga ibitangenda neza muri Siporo Nyarwanda.

Ni inkuru yazamuye ibitekerezo by’imvange mu bakundaga kiriya kiganiro, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyamakuru bagikora bemezaga koko ko hari impinduka zigiye kukibamo.

Umunyamakuru Sam Karenzi usanzwe ari umuyobozi wa kiriya kiganiro, yavuze ko kigihari, gusa yemeza ko kigomba kubamo impinduka.

Ati: “Urukiko rurahari kugeza igihe ruzaba rudahari ariko ubu rurahari, impinduka zishobora kuzabaho wenda nk’uko babivuze wenda bamwe bagahindurirwa imirimo guhera ku itariki ya 1.”

Karenzi yunzemo ko icy’ibanze ari ukwakira impinduka ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwifuje.

Ku bijyanye n’uko hari amakuru avuga ko kiriya kiganiro cyagambaniwe, Karenzi yavuze ko ntabyo bazi gusa bakaba bagomba kubikurikurana ngo kuko “nta nduru ivugira ubusa ku musozi”.

Ati: “Amakuru dufite ni ayo ubuyobozi bwatumenyesheje, …na ho ibyo bindi byo ku ruhande ntabyo tuzi ariko na byo turaza kubikurikirana, wa mugani nta nduru ivugira ubusa.”

Kazungu Claver na we uri mu bakoraga kiriya kiganiro, we yavuze ko impinduka zabaye “ni impinduka zisanzwe reka tubivugeho ntacyo bitwaye, Ni Karenzi umuyobozi wa Radio, ni Taifa ushobora gutanga imbaraga mu kiganiro cya nimugoroba Ten Zone nanjye ushobora gukorana na Jado Max.”

Kalisa Bruno Taifa na we yunzemo ati: “Narabivuze ku munsi w’ejo, ni impinduka iyo zibaye biterwa n’impamvu(…) ziba kandi bitewe n’icyo ubuyobozi bushaka.”

Sam Karenzi yamaze kugirwa umuyobozi wa Radio akaba atazongera kumvikana kuri micro za radio, Taifa yakuwe mu kiganiro cya mu gitondo ajyanwa mu cya nimugoroba cya Ten Zone gukorana na Mugenzi Faustin, Jado Max bakoranaga amanuka mu cya mu gitondo gukorana na Kazungu Claver na Horaho Axel.

Amakuru avuga ko aba banyamakuru bose bahise banga izi mpinduka ndetse ko bahise basezera ariko ntibarabyerura uretse Kazungu wavuze ko adashobora gukora ikiganiro ari abasesenguzi babiri gusa kandi baramenyereye gukora ari batatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’
    Nubundi birazwi hano iyuvuze ukuri urabizira bariya bazize ukuri kwabo kdi kumvikanaga mumatwi yaburi wese

  2. Ikiganiro ‘Urukiko’ cya Radio 10 mu marembera nyuma yo ‘Kugambanirwa’
    Nubundi birazwi hano iyuvuze ukuri urabizira bariya bazize ukuri kwabo kdi kumvikanaga mumatwi yaburi wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *